Intambara Ya Israel Na Hamas Ishobora Kubura

Gukerereza itangira ry’icyiciro cya kabiri cyo gushyira mu bikorwa amasezerano yo guhererekanya imfungwa n’abafashwe bunyago hagati ya Israel na Hamas rishobora gutuma impande zombi zisubira mu ntambara bidatinze.

Abayobozi muri Israel bavuga ko batazakomeza gutegereza ko Hamas ikomeza gukerereza ayo masezerano, ko bidatinze ingabo zizasubira muri Gaza mu mirwano.

Umwe muri bo yabwiye The Jerusalem Post ati: ” Turashaka guha Hamas amahirwe ngo ireke icyiciro cya kabiri cy’ayo masezerano gishyirwe mu bikorwa. Icyakora nikomeza kutugora, turasubira mu ntambara bidatinze”.

Uwo muri Hamas nawe avuga ko batazemera ko igice cya kabiri cy’ayo masezerano gishyirwa mu bikorwa hashingiwe ku byo Israel ishaka, ahubwo ko hazakurikizwa ibikubiye mu byari byaremeranyijwe mu cyiciro cya mbere.

- Kwmamaza -

Mahmoud Mardawi niwe wabwiye Al Jazeera, akavuga ko ibyo ari ko bimeze kandi ko ntacyo Israel izabihinduraho.

Ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yakoresheje Inama n’abagaba bakuru b’ingabo ze, umuyobozi uhagarariye Israel mu biganiro na Hamas witwa Gal Hirsch, umuyobozi w’Urwego rw’iperereza imbere mu gihugu rwitwa Shin Bet, Minisitiri w’ingabo Israel Katz, uw’ububanyi n’amahanga Gideon Sa’ar uw’imari Bezalel Smotrich n’abandi.

Baganiriye uko ibintu byifashe muri iki gihe, baganira ku mugambi baherutse guhabwa na Amerika binyuze mu ntumwa ya Trump mu Burasirazuba bwo Hagati witwa Steve Witkoff.

Ni gahunda izamara iminsi 42, aho ku munsi wa mbere hari imirambo ndetse n’abantu ba Israel bazima bazasubizwa iwabo, ndetse no ku munsi wa nyuma bikazagenda gutyo, gusa hagati aho Israel ikaba ihagararitse intambara.

Ubwo yatangizaga iriya nama, Netanyahu yavuze ko niba Hamas yibwira ko yakomeza gutinza ibintu, ikabikora yibwira ko ari yo ibyungukiramo, yaba yibeshya cyane.

Hagati aho kandi Israel yahagaritse imfashanyo yagezwaga muri Gaza; icyemezo cyanenzwe na bimwe mu bihugu by’Abarabu na UN.

Yo ivuga ko yabikoze mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Hamas ngo irebe ko yava ku izima.

Ivuga kandi ko ibyo yanzuye ntacyo bizahungabanya abo muri Gaza kuko Hamas ifite ibiribwa n’imiti byafasha abo muri Gaza mu gihe kiri hagati y’amezi atanu n’atandatu.

Ubutegetsi bwa Amerika buvuga ko bwiteguye kuzakorana na Israel mubyo izakora byose mu gukemura ibibazo ifitanye na Hamas.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version