Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intambara Ya Ukraine N’u Burusiya Iri Kutugiraho Ingaruka Mu Bukungu- Min Biruta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Intambara Ya Ukraine N’u Burusiya Iri Kutugiraho Ingaruka Mu Bukungu- Min Biruta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 March 2022 6:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yasubizaga ikibazo cyabazaga uko intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine iri kugira ingaruka ku Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta yasubije ko ingaruka nyinshi ku Rwanda ari iz’ubukungu.

Abihurijeho na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa nawe uherutse kuvuga ko u Rwanda ruri gushaka ahandi rwajya rukura ingano zo gukoresha kuko inyinshi rwakoreshaga zavaga mu Burusiya na Ukraine kandi ibi bikaba biri mu ntambara birwana hagati yabyo.

Biruta nawe yabwiye abo mu Kigo Atlantic Council ko n’ubwo u Rwanda ruri kugerwaho n’ingaruka ziriya ntambara cyane cyane iz’ubukungu, ruri kureba uko rwabyikuraho, rugashakira ibisubizo ahandi.

Ubusanzwe ibihugu bitatu bya mbere ku isi byeza ingano ni u Bushinwa, u Buhinde n’u Burusiya.

Ku rubuga rwa worldpopulationreview.com handitseho ko uretse ibyo bihugu bitatu tuvuze haruguru, ibindi birindwi byeza ingano nyinshi ari ibi bikurikira:

Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada, u Bufaransa, Pakistan, Ukraine, u Budage na Turikiya.

Nk’uko Biruta abivuga, muri ibi bihugu byose u Rwanda ntiruzabura ahandi rwakura ingano zo gukoresha.

Mu kiganiro cye na bariya bahanga twavuze haruguru, Minisitiri Biruta yavuze ko umubano w’u Rwanda na Amerika umaze igihe kandi wabaye ingirakamaro ku Rwanda mu ngeri nyinshi.

Yavuze ko kuba Amerika yarafashije u Rwanda guhangana na COVID-19 iruha inkingo zayo n’ibindi bikoresho mu kuyirwanya nacyo ari ikintu cyo kwishimira.

Kuri iyi ngingo, Biruta yongeyeho ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri gufasha abahanga bo mu Rwanda kugira ubumenyi n’ikoranabuhanga buhamye buzabafasha mu gukora inkingo uruganda rwazo nirwuzuzwa mu Rwanda.

Leta zunze ubumwe z’Amerika  ni kimwe mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda zarufashije mu bihe bikomeye rwaciyemo.

Ambasaderi wazo mu Rwanda ucyuye igihe Peter Vrooman ari mu bafashije u Rwanda kubona inkingo n’ibindi bikoresho rwafashishije mu guhangana na kiriya cyorezo.

Taiki 28, Nyakanga, 2021 nibwo yatangaje ko muri uyu mwaka( 2022) azaba yushe ikivi cye mu Rwanda agakomereza akazi muri Mozambique.

Vrooman yageze mu Rwanda muri Werurwe, 2018.

TAGGED:AmbasaderiAmerikaBirutafeaturedRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inkunga Y’Amafaranga Croix Rouge Y’u Rwanda Yabateye Yabahinduriye Ubuzima
Next Article WHO/OMS Yaburiye Isi Ko Hashobora Kwaduka Indi COVID-19 Ikaze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?