Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Zlatan Ibrahimović Na LeBron James
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Zlatan Ibrahimović Na LeBron James

taarifa@media
Last updated: 27 February 2021 10:02 pm
taarifa@media
Share
SHARE

LeBron James ukinira Los Angeles Lakers muri shampiyona ya Basketbal muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubije Zlatan Ibrahimović ukinira AC Milan FC yo mu Butaliyani uheruka kumunenga ku buvugizi akora ku ivanguraruhu n’ibindi bibazo byugarije abaturage.

LeBron yavuze ko adateze guceceka mu guhangana n’ivanguraruhu, igihe cyose azaba abona hari ikintu kitagenda neza.

Ibrahimović aheruka kunenga LeBron James kuba yita ku kuvuga ku bibazo bitandukanye aho kureba gusa ku mukino wa Basketbal nk’umwuga we. Ni nyuma y’uko uyu mugabo wamamaye muri NBA akomeje kuzamura ijwi yamagana ibikorwa by’abapolisi byo guhohotera abaturage n’ivanguraruhu rigaragara muri Amerika no hirya no hino ku Isi.

Zlatan aheruka kubwira ibinyamakuru iwabo muri Sweden ati “Kora ibyo usanzwe ukora neza. Guma mu cyiciro usanzwemo. Nkina umupira w’amaguru kuko ndi intyoza mu mupira w’amaguru, ntabwo ndi umunyapolitiki. Iyo mba umunyapolitiki ubu mba nkora politiki.”

Yavuze ko amakosa akomeye abantu bamwe barimo gukora ari uko bamamara bagahita bumva ko bagize izina bagomba gukoresha mu bindi, aho kwita ku byo bakora neza kurushaho.

James yamenyekanye nk’umuntu utarakunze gucana uwaka na Donald Trump wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yasubije Zlatan ko adateze guceceka, ahubwo azakomeza gukoresha izina afite mu guharanira impinduka.

Yagize ati “Ntabwo nzigera nceceka igihe mbona ibintu bibi. Nigisha abantu banjye kandi nigisha ukureshya, kurwanya ivangura, irondaruhu, ibintu bikomeje kubaho mu baturanyi.”

Yavuze ko hari abantu benshi bari mu bihe bikomeye, kandi bakeneye ijwi rigera kure ryo kubavuganira.

Yakomeje ati “Ndi ijwi ryabo, nkoresha urubuga nabashije kubona mu gukomeza gushyira ahabona ibirimo kuba, bitari mu baturanyi gusa ahubwo no muri iki gihugu no ku isi yose muri rusange.”

James yagarutse ku magambo ya Ibrahimović mu 2018 avuga ku buryo yafatwaga n’itangazamakuru, avuga ko ari ivangura akorerwa.

Ni ibintu James yavuze ko bitangaje kuba Ibrahimović yaravuze ayo magambo, yarangiza akanenga ibyamamare bigaragaza ibibazo biri mu isi.

TAGGED:LeBron JamesNBAZlatan Ibrahimovic
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuryango Wa Afurika Y’Iburasirazuba Ufite Umunyamabanga Mukuru Mushya
Next Article Abantu Basaga 60 Bafashwe Batashye Ubukwe i Gatsibo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?