Ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yageze muri Republika ya Kosovo mu mujyi wa Pristina mu kwitabira irushanwa ry’uyu mukino ku rwego rwa Afurika ryitwa IHFTrophy/Intercontinental Phase.
Mu masaha yo mu rukererera rwo kuri uyu wa Kabiri nibwo abakiinnyi b’iriya kipe bahagurutse mu Rwanda.
Hari saa munani na 40 (02h40) bajyana n’indege ya Turkish Airlines, yagombaga guca muri Uganda (Entebbe) ntihatinde hanyuma igikomereza ku kibuga cy’indege cya Istanbul muri Turukiya.
Irushanwa bazitabira riteganyijwe kuba kuva uyu wa Gatatu tariki 12, rikazageza tariki 16, Werurwe, 2025, u Rwanda rukazakina umukino wa mbere ku wa Kane tariki 13/03/2025 ruhura na Nicaragua bukeye bwaho rugakina na Uzbekistan.