Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Zlatan Ibrahimović Na LeBron James

LeBron James ukinira Los Angeles Lakers muri shampiyona ya Basketbal muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubije Zlatan Ibrahimović ukinira AC Milan FC yo mu Butaliyani uheruka kumunenga ku buvugizi akora ku ivanguraruhu n’ibindi bibazo byugarije abaturage.

LeBron yavuze ko adateze guceceka mu guhangana n’ivanguraruhu, igihe cyose azaba abona hari ikintu kitagenda neza.

Ibrahimović aheruka kunenga LeBron James kuba yita ku kuvuga ku bibazo bitandukanye aho kureba gusa ku mukino wa Basketbal nk’umwuga we. Ni nyuma y’uko uyu mugabo wamamaye muri NBA akomeje kuzamura ijwi yamagana ibikorwa by’abapolisi byo guhohotera abaturage n’ivanguraruhu rigaragara muri Amerika no hirya no hino ku Isi.

Zlatan aheruka kubwira ibinyamakuru iwabo muri Sweden ati “Kora ibyo usanzwe ukora neza. Guma mu cyiciro usanzwemo. Nkina umupira w’amaguru kuko ndi intyoza mu mupira w’amaguru, ntabwo ndi umunyapolitiki. Iyo mba umunyapolitiki ubu mba nkora politiki.”

Yavuze ko amakosa akomeye abantu bamwe barimo gukora ari uko bamamara bagahita bumva ko bagize izina bagomba gukoresha mu bindi, aho kwita ku byo bakora neza kurushaho.

James yamenyekanye nk’umuntu utarakunze gucana uwaka na Donald Trump wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yasubije Zlatan ko adateze guceceka, ahubwo azakomeza gukoresha izina afite mu guharanira impinduka.

Yagize ati “Ntabwo nzigera nceceka igihe mbona ibintu bibi. Nigisha abantu banjye kandi nigisha ukureshya, kurwanya ivangura, irondaruhu, ibintu bikomeje kubaho mu baturanyi.”

Yavuze ko hari abantu benshi bari mu bihe bikomeye, kandi bakeneye ijwi rigera kure ryo kubavuganira.

Yakomeje ati “Ndi ijwi ryabo, nkoresha urubuga nabashije kubona mu gukomeza gushyira ahabona ibirimo kuba, bitari mu baturanyi gusa ahubwo no muri iki gihugu no ku isi yose muri rusange.”

James yagarutse ku magambo ya Ibrahimović mu 2018 avuga ku buryo yafatwaga n’itangazamakuru, avuga ko ari ivangura akorerwa.

Ni ibintu James yavuze ko bitangaje kuba Ibrahimović yaravuze ayo magambo, yarangiza akanenga ibyamamare bigaragaza ibibazo biri mu isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version