N’ubwo taliki 24, Gashyantare, 2024 imyaka izaba ibaye ibiri intambara ya vuba aha y’Uburusiya kuri Ukraine izaba itangiye, mu by’ukuri iki gihugu cyatangiye kurwana na Ukraine mu mwaka wa 2014 ubwo kigaruriraga Intara zayo za Donetsk na Luhansk.
Abantu bazi ko icyo gihe Uburusiya ari nabwo bwanafashe Intara ya Crimea.
Intambara ya vuba aha rero yari ikomeye kandi yari igamije ko Ukraine yose yigarurirwa n’Uburusiya mu gihe cy’ibyumwe, ukwezi…
Icyakora nyuma y’imyaka ibiri Ukraine iracyari igihugu gifite inzego zihamye n’ubwo kiri mu ntambara.
Ndetse hari ibice bijya kungana na ½ cy’ibyo Abarusiya bari barafasha yamaze kwigarurira, ibyo Ukraine ikaba yarabikoze binyuze mu bitero yagabye ku bwato bw’Abarusiya bwari bwarakambitse mu Nyanja y’Umukara ndetse no mu musada yahawe n’ibihugu by’inshuti.
Uko bigaragara ariko, muri iki gihe Uburusiya ntiburava ku ntego yabwo yo gukomeza kurwana na Ukraine no kwigarurira ibice byayo, wenda ngo bube bwaravuye muri uwo mugambi buri kuganira n’amahanga ngo burebe uko ibintu byakemukira mu biganiro.
Mu rwego rwo gukomeza uwo mugambi, ingabo z’Uburusiya zikomeje kurasha missiles nyinshi mu mijyi wa Ukraine, zigahitana abasirikare ariko n’abasivili bakahasiga ubuzima, utibagiwe no kwangiza ibikorwa remezo.
Imyaka ibiri y’intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya yerekanye ko imibare Abarusiya bari bafite y’uko Ukraine bazayifata mu kanya nk’ako guhumbya yabazwe nabi.
Iyi mibare y’Uburusiya yagaragazaga ko bidatinze imiterere y’imipaka y’Uburusiya na Ukraine izasubirwamo, bukigarurira ibindi bice byayo ariko kugeza ubu iyo ntego ntiragerwaho.
Ukraine yihagazeho, irwanirira ubusugire bwayo mu buryo bukomeye kandi isi yerekanye ko ishyigikiye ko Ukraine itavogerwa uko abayanga biboneye.
Iki gihugu kandi kiri mu bya mbere ku isi bishaka amahoro, icyakora nanone izi ko kugira ngo aboneke ari ngombwa ko abayiteye bavanwa ku butaka bwayo.
Ikibazo gihari si Ukraine ahubwo ni igihugu cyayitangijeho intambara ari cyo Uburusiya.
Uburusiya bwo bushaka ibiganiro bihengamiye ku byifuzo byayo by’uko ibice bya Ukraine biba ibyabwo kandi ibyo ntibikunda.
Bushaka kugira ibice bya Ukraine butwara kandi rero iki gihugu ntikizabyemera. Icyo Ukraine ishaka ni ibiganiro birimo ubwubahane n’amahoro ariko ashingiye ku biteganywa n’amategako mpuzamahanga agenga ubusugire bw’ibihugu.
Ukraine isaba ibihugu byose byisi, harimo n’u Rwanda, gukomeza gukorana nayo, bikirinda kugwa mu mutego w’ibyo Uburusiya butangaza bugamije gukurura bwishyira.
Iki gihugu kivuga ko kugifasha guhangana n’Uburusiya ari ikimenyetso kiza kerekana kwanga ko bwazongera kugira ikindi gihugu bushaka kugira ingaruzwamuheto.
Buri cyaha na buri munyabyaha bikwiye guhanwa n’amategeko yabigenewe.
Kubera ko intambara imaze imyaka hafi ibiri itangiye, ntawamenya igihe izarangirira kandi iki si nacyo kibazo gikuru, ahubwo icy’ingenzi ni ukumenya uko Ukraine izabyifatamo no kuyiba hafi.
Ishimira buri muyobozi ku isi ndetse n’uw’u Rwanda mu kuba barayibaye hafi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ikaba ikihagazeho kugeza ubu.
Ukraine izakomeza kurwana kandi izatsinda, yereke amahanga ko guharanira ko ukuri n’ubwigenge bitsinda bishoboka.
Icyitonderwa: Iyi nyandiko ni iya Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda Andrii Pravednyk kandi ibiyikubiyemo ntibiri mu bikubiye mu murongo w’inyandikire ya Taarifa.