Dukurikire kuri

Imikino

Rayon Sports Yahagaritse Umutoza Masudi Djuma

Published

on

Rayon Sports F.C yemeje ko yahagaritse umutoza Masudi Djuma Irambona, azira umusaruro mubi.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko Rayon Sports ku Cyumweru yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona.

Ni umukino waje ukurikira uwo yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-1 ku wa 23 Ugushyingo 2021, iza gutsinda Etoile de l’Est bigoranye igitego 1-0 ku wa 27 Ugushyingo, nyuma inganya na Espoir 2-2 ku wa 1 Ugushyingo.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yagize iti “Bitewe n’umusaruro udashimishije ikipe ifite, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buhagaritse by’agategayo umutoza mukuru Masudi Djuma Irambona mu gihe harimo kwigwa icyateye uwo musaruro udashimishije.”

Inshingano yari afite zabaye zihawe umutoza wungirije Romami Marcel.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kane muri shampiyona n’amanota 11 mu mikino 7, irushwa na Kiyovu Sports ya mbere amanota atanu.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Advertisement
Advertisement