Intambara Y’Uburusiya Na Ukraine Igiye Gufata Indi Sura

Uwakwemeza ko intambara y’Uburusiya na Ukraine igiye gufata indi sura, akabishingira ku ngingo y’uko Inteko ishinga amategeko y’Amerika yaraye yemereye Ukraine miliyari $ 61 (£49bn) yo gukoresha muri iyi  ntambara, ntiyaba yibeshye.

Ni amafaranga ubutegetsi bwa Kiev( umurwa mukuru wa Ukraine) bwari bwarasabye bushimitse, bukemeza ko atabonetse Ukraine yamanika amaboko imbere y’umwanzi wayo ari we Uburusiya.

Igisigaye ni ukugeza ayo mafaranga n’indi nkunga kuri Ukraine ubundi ibintu bigafata indi sura.

Abadepite bo muri Amerika baraye bemeje iby’iyo nkunga kandi yashimishije Ukraine kuko na Perezida wayo yabivuze ubwo yagira ati: “ Igihe cyose Amerika izaba ishyigikiye Demukarasi n’ukwishyira ukizana mu bantu, Demukarasi ntizigera itsindwa na ba gashakabuhake”.

Ku ruhande rw’Uburusiya, iki gihugu cyatangaje ko Ukraine izahombere muri iriya nkunga.

Umuvugizi wa Guverinoma yabwo witwa Dmitry Peskov avuga ko iriya nkunga izarushaho gukiza Amerika ariko ikanegekaza Ukraine ndetse ngo izatuma iki gihugu kirushaho gutakaza abaturage.

Ni izihe nkunga zindi zemejwe?

Inteko ishinga amategeko y’Amerika kandi yemeje ko hari miliyari $26.4 zizahabwa Israel mu ntambara iri kurwana na Hamas ariko hakiyongeraho n’izindi miliyari $9.1 zo gufasha abaturage bahunze Gaza kubona imibereho.

Hari kandi inkunga ya miliyari $8.1 yo gufasha ibihugu by’inshuti z’Amerika byo muri Nyanja ya Pacifique igice cya Aziya, ibyo bihugu birimo na Taiwan.

Intego y’Amerika ni ugukoma mu nkokora Ubushinwa ngo budakomeza kugira ijambo muri aka gace k’isi.

Abadepite b’Abanyamerika kandi bemeje ko imigabane y’ikigo TikTok cy’Abashinwa igurwa n’Amerika bitaba ibyo kigakumirwa muri Amerika.

Twababwira ko imishinga y’ariya mategeko yemera itangwa ry’ayo madolari yemejwe n’Inteko ishinga amategeko y’Amerika ariko ko nyuma izasuzumwa na Sena y’iki gihugu.

Abadepite 311 nibo bayitoye abandi 112 barabyanga.

Iyi ntsinzi yishimiwe na benshi nk’uko umunyamakuru wa BBC yabyanditse, ndetse ngo hari n’abazunguzaga amabendera ya Ukraine ubwo byatangazwaga ko riciyemo.

Niriva muri Sena rizakomereza mu Biro bya Perezida Biden arisinye ribe itegeko.

Biden we yamaze no gushima iby’uko ryemejwe n’Abadepite, aboneraho gusaba Abasenateri kuryihutisha kuko ibyo ritegetswe gukora ari ibintu byihutirwa.

Abanyaburayi nabo bishimiye iby’iri tegeko bavuga ko Ukraine ikwiye gufashwa uko bishoboka kose kugira ngo itazahinduka ingaruzwamuheto y’Uburusiya.

Umuyobozi w’Urwego rw’Amerika rushinzwe ubutasi, CIA, witwa William Burns nawe yari amaze iminsi aburira Amerika n’isi ko niba Ukraine idahawe inkunga ikeneye, itazashobora gukomeza guhangana n’Uburusiya.

Ese Uburusiya burabyifatamo bute?

Ni ikibazo abasesengura ibibera ku isi bose bari kwibaza muri iki gihe. Mu mezi make ashize, abasirikare b’iki gihugu bari barimo kurasa ibikorwaremezo bya Ukraine mu rwego rwo kuzayibuza kubona aho izahera yitabara igihe buzaba buyigabyeho icya simusiga.

Inkunga y’Amerika kuri Ukraine yemejwe hashize igihe gito hari abantu bagabye igitero mu kabyiniro ko mu Burusiya karimo Abarusiya benshi bakahasiga ubuzima.

Bose uko bari bane barafashwe kandi bafatwa bari mu nzira igana muri Ukraine.

Babwiye inzego z’Uburusiya ko bari baturutse muri Kazakhstan .

Ni ikintu cyatumye isi igira impungenge z’uko kwihorera kwa Putin kuzakoranwa ubukana bwinshi.

Igisigaye ni ukuzareba icyo azakora n’igihe azagikorera.

Muri Gashyantare, 2022 nibwo Uburusiya bwashoje intambara kuri Ukraine.

Abantu babarirwa mu bihumbi mirongo imaze kubahitana, abakomeretse n’abavanywe mu byabo nabo ni benshi.

Mu mezi ashize kandi Uburusiya bwafashe ibice binini bya Ukraine.

Muri Amerika ariko hari indi nkuru ihavugwa y’uko aba Republicans nibatsinda amatora y’Umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu gihe gito kiri imbere, inkunga kuri Ukraine na Israel ishobora kuziyongera.

Mike Johnson uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika aganira n’abanyamakuru

Ni ibyo gutega amaso!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version