Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intambwe Ku Yindi: Umugambi Wa Israel Wo Kurimbura Hamas
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Intambwe Ku Yindi: Umugambi Wa Israel Wo Kurimbura Hamas

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 March 2025 2:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanga mu bya gisirikare ba Israel bamaze iminsi bategura umugambi unoze wo kuzahitana abantu bose bakiri abarwanashyaka ba Hamas.Ni nyuma y’uko uyu mutwe wanze kurekura abaturage ba Israel watwaye bunyago.

Ni umugambi iki gihugu kivuga ko uzagamburuza Hamas niba ikomeje kwanga kurekura abaturage ba Israel yafashe bunyago ikaba itarabarekura.

Uzakorwa mu byiciro birimo kubuza ibiribwa n’imiti kwinjira muri Gaza, kurasayo ikoresheje indege, gutuma abanya Gaza bari baratashye mu Majyaruguru y’aka gace bongera kugahunga, hanyuma hagakurikiraho kwinjiza ibifaro muri Gaza, intambara ikongera kurota.

Ibyo byiciro byo kongera gusakirana na Hamas bimaze iminsi bitegurirwa mu nzego zitandukanye z’umutekano wa Israel harimo no muri Minisiteri y’ingabo.

Ikinyamakuru The Wall Street Journay kivuga ko mu minsi ishize hari amakuru yatangajwe na Perezida Donald Trump n’Intumwa ye yo mu Busirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff, avuga ko niba Hamas itarekuye abaturage ba Israel yatwaye bunyago, ikwiye kwitega kuzabona akaga.

Mu mugambi wayo, Israel yatangiye gushyira mu bikorwa bimwe mu biwugize.

Yarangije kuzitira ahantu hose hacaga imfashanyo y’ibiribwa n’imiti yahacishwaga ijya muri Gaza.

Minisitiri wayo ushinzwe imari witwa Bezalel Smotrich avuga ko hazakurikiraho gufunga amazi n’amashanyarazi ndetse ngo iki ni kimwe mu biherutse kuganirwaho mu Nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Netanyahu.

Izo ngamba za mbere nizatagira icyo zigeraho, Israel ivuga ko izatangiza ibitero by’indege byo gusenya ibice by’ingenzi bikiri mu maboko ya Hamas.

Hazakurikiraho gushyira igitutu ku baturage ba Gaza baba mu Majyaruguru yayo bitumen bongera guhunga kugira ngo, nibarangiza kuhava, Israel ibone uko ihatwika.

Nyuma yo gukura abo bantu muri ako gace, Israel izakurikizaho kuhagaba ibitero byo ku butaka, bize ari ibitero byeruye.

Wall Street ivuga ko ibitero Israel iri gutegura kuzagaba muri Gaza kuri iyi nshuro bizaza ari simusiga kandi ko, mu rwego rw’ubukana, ntaho bizaba bihuriye n’ibyabanje.

Umwe mu Bayahudi baba muri Amerika witwa Micheal Makovsky ati: “Hari ubushake budakuka bwo kuzarimbura Hamas yose uko yakabaye kandi bizakorwa nta kabuza, icyo bizasaba cyose kizakorwa”.

Ingamba za Israel zo kugaruka mu ntambara na Hamas ziri gufatwa mu gihe ibyo guhanahana abarwanyi n’imfungwa zatwawe na buri ruhande byabaye bihagaze.

Israel ishinja Hamas kutarekura abandi bantu bayo yashimuse, Hamas yo ikavuga ko itabarekura mu gihe cyose Israel itazaba yemeye ko ibikubiye mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano y’amahoro giherutse kugera ku musozo, biba ari byo bikurikizwa no mu gukurikiraho.

I Yeruzalemu basaba Hamas kwemera ko yatsinzwe ikamanika amaboko, ikintu abayobozi b’uyu mutwe badakozwa namba!

Mu rwego rwo kwanga ko byazagaragara ko Israel ari yo yazanye amananiza, byabaye ngombwa ko yemera kwigiza imbere igihe cyo guhererekanya imfungwa, kikagera ku kwezi.

Icyakora hari bamwe mu bayobozi b’iki gihugu bavuga ko ibi ari uguha Hamas uburyo bwo kumva ko ikomeye, ko ahubwo igikwiye ari ukuyishyira ku gitutu kugeza ivuye ku izima.

Ababibona batyo bavuga ko niba uyu mutwe utemeye ibyo usabwa, bizaba ngombwa ko wongera kugabwaho ibitero.

Ibi ariko bisa n’ibidateye ubwoba Hamas kuko kugeza kuri uyu wa Gatandatu, ari nawo munsi wa nyirantarengwa, itarubahiriza ibyo yasabwe cyangwa ngo igaragaze ko byibura hari ubushake runaka ibitemo.

Israel yabwiye abahuza ko nibirenga uyu wa Gatandatu tariki 08, Werurwe, 2025 Hamas itarakora ibyo isabwa, bizaba ngombwa ko hakoreshwa imbaraga zishobora no kuvamo indi ntambara.

Hamas ivuga ko ibyo itabikozwa, ikemeza ko igikwiye ari uko Israel yemera ko ihagaritse intambara mu buryo bwa burundu kandi ibyo kuyisaba gushyira intwaro hasi bikibagirana.

Amerika, inshuti magara ya Israel, yo binyuze mu ijwi rya Perezida wayo yaburiye Hamas ko ibyo irimo bizayibyarira amazi nk’ibisusa.

Kuri uyu wa Gatatu yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko kwinangira kwa Hamas, ikanga kurekura abantu bose bo muri Israel igifunze, bizayikururira urupfu.

Trump avuga ko niba Hamas itemeye ibyo isabwa Amerika izafatanya na Israel bikayifatira umwanzuro usharira.

Ingabo za Israel, ku ruhande rwazo, zivuga ko zamaze kwitegura, ko zifite imbunda n’amasasu bihagije, ko igisigaye ari uguhabwa amabwiriza n’abagaba bazo ubundi zigakora akazi.

Izi ngabo kandi zivuga ko zamaze gushegesha abarwanyi ba Hamas kuko zabishemo ababarirwa mu bihumbi mirongo kandi ibikoresho byabo n’aho bihishaga mu myobo hakaba harangijwe bikomeye.

Hamas nayo ariko ntiyicaye ubusa.

Bivugwa ko guhera muri Mutarama, 2025 yashatse abandi barwanyi benshi irabatoza n’ubwo bataraba inararibonye nk’aba mbere.

Abahanga bavuga ko kugira ngo Israel izashobore guhosha ikibazo cya Hamas mu buryo budasubirwaho bizayisaba gufata Gaza yose, ikayigenzura uko yakabaye.

N’ubwo Israel ikomeye ikaba ishobora no gufata Gaza, ku rundi ruhande, Hamas yerekanye ko itari insina ngufi buri wese acaho urukoma.

The Jerusalem Post ivuga ko hari umuhanga witwa Tahani Mustafa wayibwiye ko mu ntambara iheruka, Hamas yerekanye ko yahangana na Israel bigatinda!

Kugeza ubu ahari abaturage 59 ba Israel bakiri mu biganza bya Hamas ariko abakiri bazima bigakekwako batarenze 24.

Muri Israel hari bamwe basanga imishyikirano ari yo ikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo abo bantu barekurwe, mu gihe hari abandi bavuga ko igihe kigeze ngo Hamas ihabwe isomo simusiga.

TAGGED:HamasImfungwaIntambaraIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inama Ya Berlin Yabaye Kirimbuzi Kuri Afurika
Next Article Prince Kid Wari Warakatiwe Agahunga Yafatiwe Muri Amerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?