Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intambwe Y’Amahoro Hagati Ya Kigali Na Kinshasa Ishobora Gutsikira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Intambwe Y’Amahoro Hagati Ya Kigali Na Kinshasa Ishobora Gutsikira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 June 2025 8:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Amerika iri mu buhuza hagati ya Kigali na Kinshasa.
SHARE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Patrick Nduhungirehe avuga ko kuba DRC yaritambitse ko u Rwanda ruhabwa ubuyobozi bw’umuryango wa  CEEAC yitwaje ko rwayiteye, ari urwitwazo rugamije kurubangamira kandi rutazabura kugira ingaruka.

Yavuze ko nikomeza kurwitambika bizabangamira intambwe yari amaze guterwa mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ibyo biganiro biba k’ubuhuza bwa Qatar na Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’Afurika yunze ubumwe k’ubuhuza bwa Togo.

Nduhungirehe avuga ko kuba u Rwanda rwaranzuye kuva mu Muryango w’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika yo Hagati, CEEAC byatewe n’uko wemeye igitutu cya DRC, bigatuma usubika guha u Rwanda ubuyobozi bwawo kandi ari rwo rwari rutahiwe nyuma ya Equatorial Guinea.

Muri iyi nama, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, ikaba yari iya 26 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, mu kurangira kwayo hakaba ari bwo u Rwanda rwari buhabwe ubuyobozi bw’uyu Muryango.

Guhererekanya ububasha buba muri mwaka hashingiwe ku nyuguti za ‘alphabet’ nk’uko amazina y’ibihugu akurikirana; Angola igaha u Burundi, nabwo bugaha Cameroun, gutyo gutyo…

Inama irangiye, Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatanze ikirego cy’uko u Rwanda rudakwiye guhabwa ubuyobozi bw’uriya muryango kuko rwayiteye.

Abawugize baje kwanzura ko Equatorial Guinea ikomeza kuwuyobora, hanyuma hagakorwa isuzumwa ry’ishingiro ry’ikirego cya DRC.

Nduhungirehe avuga ko ikirego cya DRC gitangaje!

Ati: “ Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yaje ivuga ko u Rwanda rutagomba kuyobora kubera ko rwateye Congo. Ibyo ngibyo mbere na mbere ni ibintu bitangaje kuko Congo mu bihugu byose nta gihugu na kimwe igomba kurega. Ni iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo yatewe na Congo ubwayo”.

Mu gusobanura ko Congo ari yo yiteye, Amb. Nduhungirehe avuga ko kiriya gihugu ari cyo gishyigikira umutwe wakoze Jenoside wa FDLR, Kigashyigikira umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo, akongeraho ko ari cyo cyazanye abacanshuro kandi binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga n’ibindi.

Yongeraho ko ahubwo DRC ari yo yateye u Rwanda mu mwaka wa 2019 binyuze mu kitwaga RUDI Urunana, mu mwaka wa 2022 abasirikare bayo barasa mu Rwanda inshuro nyinshi, ndetse mu mwaka wa 2025 zirasa i Rubavu ibisasu bihitana Abanyarwanda 16 n’abandi benshi barakomereka.

Kuri we, kuba iki gihugu cyarakoreye u Rwanda ibyo byose hanyuma kikarurega ko rwagiteye ari  ‘ikibazo gikomeye’.

Nduhungirehe avuga ko kuba DRC yarabwiye abagize CEEAC ibyo birego ikabyemera, u Rwanda rutari kubyihanganira, ruhita ruyivamo.

Yunzemo ko kuba Kinshasa irega Kigali hirya no hino mu Miryango mpuzamahanga ari ikibazo kuko gishobora gukoma mu nkokora umuhati umaze kugerwaho mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Ati: “Ubu turi mu biganiro biganisha ku mahoro. Muribuka ko Nyakubakwa Perezida wa Repubulika yahuye na Perezida Tshisekedi i Doha muri Qatar ku italiki ya 18, Werurwe, 2025; muribuka ko nanjye nagiye i Washington gusinya icyo bita amahame ndi kumwe na mugenzi wanjye wa Congo, hanyuma ubu tukaba turi mu biganiro byo kugira ngo tuzumvikane ku masezerano y’amahoro”.

Avuga ko kuba hari gukorwa ibigamije amasezerano y’amahoro mu Karere, hanyuma mu gihe kimwe Congo ikaba ‘izenguruka isi yose’ isabira u Rwanda ibihano ari ibintu bitumvikana.

Ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda avuga ko ibyo bitera abantu kwibaza niba i Kinshaka bashaka amahoro.

Yavuze ko u Rwanda rugiye gusohora itangazo rigenewe indi miryango yose ruhuriyemo na DRC harimo na Afurika yunze ubumwe ruyimenyesha iby’iki kibazo ariko rukazakomeza ibiganiro bigamije kureba uko amahoro yagaruka mu Karere.

I Kinshasa bati iki?

Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo Patrick Muyaya yavuze ko kuba u Rwanda rwanzuye kuva muri uwo muryango mu Gifaransa bita la Communauté économique des États d’Afrique centrale (CEEAC) nta kundi rwari bubigenze.

Muyaya avuga ko ibyo ubuyobozi bwawo bwakoze bikwiye no gukorwa n’indi miryango DRC ihuriyemo n’u Rwanda.

Abakuru b’ibihugu biwugize banzuye ko Perezida wa Equatorial Guinea Teodoro Obiang Nguema Mbasogo akomeza kuwuyobora mu gihe cy’undi mwaka.

Uyu muryango ugizwe na Angola, Congo, DRC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé-et-Príncipe.

TAGGED:AmasezeranoAmerikafeaturedGuineaNduhungireheTogoUbuhuzaUmubanoUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakobwa Basigaye Bajya Mu Bwangavu Bakiri Bato Cyane, Biraterwa N’Iki?
Next Article Amerika Muri Rwaserera Ikomeye Yatewe Na Politiki Y’Abimukira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?