Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inteko Yemeje Burundu Amasezerano Y’Amahoro Y’u Rwanda Na DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Yemeje Burundu Amasezerano Y’Amahoro Y’u Rwanda Na DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 July 2025 9:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda batoye itegeko ryemeza burundu amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati ya DRC n’u Rwanda.

Ni amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington mu mezi make ashize hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi k’ubuhuza bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Nyuma yo gusobanura iby’iryo tegeko birimo n’impamvu nk’uwari uhagarariye Guverinoma asanga ryatorwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ibibazo abazwa.

Kimwe muri byo ni ukumenya niba u Rwanda rutarasinye ayo masezerano rwanga ko rwakomeza gukomanyirizwa n’ibihugu by’Uburayi.

Depite Mukabunani Christine ati: “Ese ubwo aya masezerano u Rwanda rwemeye kuyasinya ibihugu byarufatiye ibihano bizabikuraho? Ese gukuraho ubwirinzi no gusenya FDLR bizakorerwa rimwe cyangwa hazagira ikibanza?”

Mu kumusubiza, Nduhungirehe yavuze ko nta na rimwe u Rwanda ruzingingira abantu kuruha amafaranga.

Avuga ko rudakeneye ko inkunga z’amahanga zihinduka igikangisho ngo bitume rukuraho ibyo rwasanze ari ingenzi mu bwirinzi bwarwo.

Impamvu zatumye ruyasinya, nk’uko abyemeza, ni uko rushaka ko Akarere ruherereyemo gatekana.

Nanone yemeza ko ibihugu byafatiye ibihano u Rwanda byabikoze ku mpamvu zabyo kandi rwarabyamaganye.

Ati: “ Twaranababwiye n’ejo bundi kuko byanatumye ibyo bihugu cyane cyane ibyo mu Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru bitagira uruhare mu gushaka igisubizo”.

Yatangarije Inteko ko nyuma y’uko ibyo bihugu bifatiye u Rwanda ibihano, hari ibyagerageje gushaka kugira uruhare mu biganiro byageze kuri ariya masezerano y’amahoro u Rwanda rurabyanga.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rutashyize umukono kuri aya masezerano rugamije kwinginga ibyo bihugu byarufatiye ibihano.

Ati: “…Ntabwo agamije kubinginga. Twebwe ntabwo tugamije kubinginga rwose, bazakore ibyo bifuza. Twasinye aya masezerano kubera ko dushaka amahoro mu karere, ntabwo twayasinye ngo ibihugu by’i Burayi bituvanireho ibihano.”

Ndetse ngo amezi ashize rufatiwe ibyo bihano, yarusigiye amasomo yo kwigira ‘bya nyabyo’.

Yemeza ko icyo u Rwanda rukeneye ari ukumenya kubaho abo baterankunga badakoresha inkunga nk’iterabwoba.

Bijya gutangira, byatangiranye n’Ububiligi ubwo bwavugaga ko bufatiye u Rwanda ibihano kubera ‘uruhare rwarwo’ mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Byarakaje u Rwanda ruhita rutangaza ko rucanye umubano n’Ububiligi.

Kigali kandi yavuze ko Brussels ijya hirya no hino mu bindi bihugu by’Uburayi guteranya u Rwanda n’amahanga ngo nayo aruhane mu buryo bw’ubukungu.

Abayobozi bakuru b’u Rwanda bavuga ko rudakangwa n’ibihano byafatwa n’ibihugu runaka mu gihe rukora ibyo rwemera ko ari ingenzi k’umutekano w’abarutuye.

Ubwo u Rwanda rwanzuraga guhagarika imikoranire n’Ububiligi, rwahise rubusubiza Miliyoni 92 z’ama euro bwari bwarateganyije mu kurutera inkunga.

TAGGED:featuredInkungaIntekoNduhungireheUbubiligiUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubufaransa Bwananiwe Kwemeza Ibihugu Gutora Ko Palestine Yigenga Byuzuye
Next Article Bwiza Aritegura Igitaramo Kizahura N’Isabukuru Ye Y’Amavuko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Yafashe Abategeraga Abantu Muri Gare Ya Nyanza Bakabambura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?