Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Internet Explorer Igiye Gukurwa Ku Isoko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Internet Explorer Igiye Gukurwa Ku Isoko

admin
Last updated: 20 May 2021 6:18 pm
admin
Share
SHARE

Microsoft yatangaje ko igiye gukura ku isoko porogaramu ya Internet Explorer, yafashije abantu benshi gusura imbuga zinyuranye za internet guhera mu myaka 25 ishize.

Ntabwo yari icyifashishwa n’abantu benshi bakoresha internet, ku buryo Microsoft yafashe icyemezo ko ku wa 15 Kamena 2022 izahagarika serivisi zijyanye nayo, igashyira imbaraga kuri Microsoft Edge bikora bimwe.

Sean Lyndersay ushinzwe Microsoft Edge yagize ati “Internet Explorer 11 yakoreshwaga kuri mudasobwa izashyirwa mu kiruhuko, ikurirweho serivisi zatumaga ikora ku wa 15 Kamena 2022.”

Yavuze ko Microsoft Edge yo yihuta, yizewe kandi igezweho mu buryo yorohereza abantu kurusha Internet Explorer.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Microsoft yemeje ko Internet Explorer igenda buhoro cyane, idahuye n’uburyo bugezweho umuntu aba ashaka gukora yafunguye paji nyinshi ku mbuga zitandukanye, ndetse ko umutekano wayo utizewe.

Iki cyemezo kije gishimangira ibindi byinshi byagiye bifatwa bigamije guca intege Internet Explorer. Birimo ko guhera muri Kanama 2020, uburyo bwa Microsoft bufasha abantu kuganira bandikirana buzwi nka Teams bwahagaritswe gukora kuri Internet Explorer.

Byongeye, guhera ku wa 17 Kanama serivisi zikenera internet zirimo Office 365, OneDrive na Outlook ntabwo zizongera gukora kuri Internet Explorer.

Ubu buryo bwahoze bukoreshwa n’abantu benshi mu gusura imbuga za internet, ariko bwaje gusigara inyuma ugereranyije na Chrome ya Google iza imbere mu gukoreshwa n’abantu benshi, bagera kuri 69% by’isoko ryose.

Internet Explorer yatangiye gukoreshwa mu 1995 yubakiye muri Windows 95, iranakundwa cyane.  

- Advertisement -

Icyo gihe yahise ikura ku isoko Netscape Navigator, isigara mu kibuga yonyine kugeza ahagana mu myaka ya 2000.

Kugeza mu 2002, Internet Explorer yari yihariye 95% by’isoko, nk’uburyo bwakoreshwaga mu gusura imbuga za internet.

Gusa Microsoft yananiwe kujyana n’ibigezweho, haza Internet Explorer 6 icyo gihe ariko ikomeza kugira ibibazo birimo n’ibijyanye n’umutekano w’abakoresha internet.

Microsoft yaje gusohora Internet Expolrer 7 mu 2006, ariko ntacyo yahinduye kubera ko abantu bari bamaze kuyirambirwa, bamaze kuyoboka Firefox ya Mozilla na Chrome ya Google.

Mu 2011 Microsoft yasohoye Internet Explorer 9 yo yasaga n’igezweho, ariko ugasanga ntabwo iri ku rwego rw’izari zimaze kuyicaho.

Kuva mu 2013 abantu mbarwa nibo bakoreshaga Internet Explorer 11, birangira icyemezo ari uko igomba kuva ku isoko ikabisa Microsoft Edge. Yo yubatswe mu 2015.

Mu myaka itanu ishize Microsoft yari irimo gushaka uko yakuraho burundu Internet Explorer, kuko yo na Edge zajyaga zisohoka zibangikanye muri mudasobwa.

TAGGED:ChromeFirefoxGoogleIkoranabuhangaInternet ExplorerMozilla
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tom Byabagamba Yongeye Guhamwa N’Icyaha Cy’Ubujura
Next Article Leta Yahagaritse Itumbagira Ry’Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Peteroli Ryari Rigiye Kuba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

AI: Igikoresho Cy’Ingirakamaro Ku Munyamakuru Uzi Icyo Ashaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Inkuru ZihariyeMu Rwanda

Upfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Kuri X Yiyita Gitifu Sebatware Yamenyekanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Mu Mugambi Wo Gushinga Uruganda Ruteranya Ibyogajuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rwanda: Ikoranabuhanga Ryatumye Abantu Bibwa $305,000 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?