Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intsinzi Ku Rwanda: Ishyamba Rya Nyungwe Ryagizwe Umurage W’Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Intsinzi Ku Rwanda: Ishyamba Rya Nyungwe Ryagizwe Umurage W’Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 September 2023 8:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi bo mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, siyansi n’umuco, UNESCO, bemeje ko ishyamba rya Nyungwe rigiye kubungwabungwa nka kimwe mu bintu biranga umurage w’isi.

Byemerejwe i Riyadh muri Arabia Saoudite aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana.

Min Dr. Jean Damascene Bizimana

Dr Bizimana avuga ko kuba iriya shyamba ryashyizwe ku rutonde rw’ibintu bigomba kurindwa na UNESCO ari intsinzi ku Rwanda kubera ko ari ikintu rwari rumaze imyaka rusaba ko biba.

Ni ibiki bituma ishyamba rya Nyungwe riba ahantu hihariye?

Ishyamba rya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba y’inzitane ahora agwamo imvura.

Iyi mvura ituma iri shyamba rihorana ibiti binini kandi bigari ndetse n’ibyatsi byifatanya bigatuma ishyamba riba inzitane.

Abahanga mu binyabuzima bavuga ko iri shyamba rifatiye runini abatuye isi kubera ko riri mu mashyamba akiri ho kandi agira uruhare mu kuyungurura umwuka abantu n’ibindi binyabuzima bihumeka.

Ibiti n’imbuto zera muri Nyungwe byabereye indiri nziza inkende zo mu moko 12 atandukanye.

Ni pariki irimo amoko y’ibiti byo hambere cyane k’uburyo biramutse bihungabanyijwe, isi yaba ibuze ibintu by’agaciro kanini.

Habarurwa amoko 1,068 y’ibiti ndetse n’amoko 140 y’indabo.

Iyi pariki ituwe kandi n’amoko 322 y’inyoni hatibagiranye n’amoko 120 y’ibinyugunyugu.

Abahanga mu binyabuzima bavuga ko iriya pariki ituwe n’inyamaswa z’inyamabere zo mu moko 75.

Bizwi ko amazi menshi ari mu Rwanda afite inkomoko muri Nyungwe ndetse hari n’abemeza ko ari ho isoko ya mbere y’Uruzi rwa Nili iherereye.

Ibi hamwe n’ibindi bizwi n’abashakashatsi biri mu byo u Rwanda rwahereyeho rusaba ko ishyamba rya Nyungwe rishyirwa mu bigize umurage w’isi.

TAGGED:BizimanafeaturedIshyambaNyungweUNESCO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Arageza Ijambo Ku Muryango W’Abibumbye
Next Article DRC:Imbarutso Niyo Ibura Ngo Intambara Ikomeye Irote
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?