Inyamaswa ziri mu moko menshi ari zo amafi, ibikeri n’intubutubu, inigwahabiri, ibikururanda n’inyamabere.
Reka duhugurane ku miterere y’inyamabere: ubwoko bw’inyamaswa burimo n’abantu.
Izi nyamaswa nizo zifite ubushobozi bwo kuba ahantu hose haba mu nyanja, ku butaka kandi ziranaguruka.
Nta mugabane cyangwa inyanja utasangaho inyamabere.
Zirimo into cyane abahanga bita bumblebee ndetse n’amafi ya rutura aba mu nyanja bita Baleine.
Aya mafi niyo nyamabere nini ku isi ndetse zifite n’agahigo k’uko ari zo nyamaswa nini kuruta izindi zose ziri kuri uyu mubumbe.
Inyamabere zifite ubushobozi bwo kuba aho ari ho hose, ahanini bigaterwa n’uko zishobora kugenda bizoroheye kandi zikabikorera aho ari hose ziba.
Zizi kwiruka, gusimbuka, koga, gucukura imyobo no kwihinduranya ngo zice ahantu hari icyago nta maso azibonye.
Hari nke muri zo zishobora no kuguruka.
Imirire yazo n’imyitwarire yazo nayo iratandukana kuko, urugero nk’inyamabere zihiga, zirya izirisha.
Intare zitungwa no kurya inyama z’inyamabere zirisha kandi imibereho y’inyamaswa z’impigi ikarangwa no kwibera ahantu zihishe, zonyine.
Izo ni ingwe, ibisamagwe, ibirura… mu gihe hari izindi ziba mu matsinda nk’intare, imondo, imihari, imbwebwe…
Inyamabere ziba mu matsinda ziganjemo izirisha nk’imbogo, impala, imparage, inzovu, isha, inkura n’izindi zifite ibinono.
Kubana mu matsinda bituma zigira umutekano cyane cyane ugenewe izikiri nto, urugero rukaba urw’ibyana by’inzovu bikunda kubana n’ababyeyi babo kugira ngo bazirinde intare cyangwa impyisi.
Bituma kandi habaho imikoranire mu gushaka ahari urwuri rwo kurisha.
Mu nyamabere habamo izizwiho ubwenge bwinshi zigaragara mu nkende n’ibisankende nk’ingagi, impundu, ibitera n’izindi
Inyamabere bita inshombabyuma zo zizwiho kororoka vuba cyane, imbeba zikaba urugero rwiza.
Amagufa y’inyamabere nayo arihariye cyane cyane igikanka.
Igikanka cy’ubwoko runaka bw’inyamabere nicyo ahanini kiyitandukanya n’izindi.
Abemera iby’ubwihindurize bita evolutionary history bavuga ko uko izo nyamaswa zisa muri iki gihe atari ko zasaga kera.
N’ubwo izo nyamaswa zitandukanye mu misusire, zifite ibyo zihuje barimo ubwoya, amabere yonsa, urwasaya n’amagufa mato cyane aba mu matwi.
Zigira kandi amatwi aba inyuma k’umubiri cyangwa ku ruhu.