Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inyamabere: Inyamaswa Ziba Aho Ariho Hose Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeMu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Inyamabere: Inyamaswa Ziba Aho Ariho Hose Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 July 2025 4:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inyamaswa ziri mu moko menshi ari zo amafi, ibikeri n’intubutubu, inigwahabiri, ibikururanda n’inyamabere.

Reka duhugurane ku miterere y’inyamabere: ubwoko bw’inyamaswa burimo n’abantu.

Izi nyamaswa nizo zifite ubushobozi bwo kuba ahantu hose haba mu nyanja, ku butaka kandi ziranaguruka.

Nta mugabane cyangwa inyanja utasangaho inyamabere.

Zirimo into cyane abahanga bita bumblebee ndetse n’amafi ya rutura aba mu nyanja bita Baleine.

Aya mafi niyo nyamabere nini ku isi ndetse zifite n’agahigo k’uko ari zo nyamaswa nini kuruta izindi zose ziri kuri uyu mubumbe.

Inyamabere zifite ubushobozi bwo kuba aho ari ho hose, ahanini bigaterwa n’uko zishobora kugenda bizoroheye kandi zikabikorera aho ari hose ziba.

Zizi kwiruka, gusimbuka, koga, gucukura imyobo no kwihinduranya ngo zice ahantu hari icyago nta maso azibonye.

Hari nke muri zo zishobora no kuguruka.

Imirire yazo n’imyitwarire yazo nayo iratandukana kuko, urugero nk’inyamabere zihiga, zirya izirisha.

Intare zitungwa no kurya inyama z’inyamabere zirisha kandi imibereho y’inyamaswa z’impigi ikarangwa no kwibera ahantu zihishe, zonyine.

Izo ni ingwe, ibisamagwe, ibirura… mu gihe hari izindi ziba mu matsinda nk’intare, imondo, imihari, imbwebwe…

Inyamabere ziba mu matsinda ziganjemo izirisha nk’imbogo, impala, imparage, inzovu, isha, inkura n’izindi zifite ibinono.

Kubana mu matsinda bituma zigira umutekano cyane cyane ugenewe izikiri nto, urugero rukaba urw’ibyana by’inzovu bikunda kubana n’ababyeyi babo kugira ngo bazirinde intare cyangwa impyisi.

Bituma kandi habaho imikoranire mu gushaka ahari urwuri rwo kurisha.

Mu nyamabere habamo izizwiho ubwenge bwinshi zigaragara mu nkende n’ibisankende nk’ingagi, impundu, ibitera n’izindi

Inyamabere bita inshombabyuma zo zizwiho kororoka vuba cyane, imbeba zikaba urugero rwiza.

Amagufa y’inyamabere nayo arihariye cyane cyane igikanka.

Igikanka cy’ubwoko runaka bw’inyamabere nicyo ahanini kiyitandukanya n’izindi.

Abemera iby’ubwihindurize bita evolutionary history bavuga ko uko izo nyamaswa zisa muri iki gihe atari ko zasaga kera.

N’ubwo izo nyamaswa zitandukanye mu misusire, zifite ibyo zihuje barimo ubwoya, amabere yonsa, urwasaya n’amagufa mato cyane aba mu matwi.

Zigira kandi amatwi aba inyuma k’umubiri cyangwa ku ruhu.

TAGGED:AmazifeaturedIntareInyamabereInyamaswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gaza: Ibiribwa Byahawe Abashonje Byabaye Igitonyanga Mu Nyanja
Next Article Ubushinwa Bwashyizeho Ambasaderi Wabwo Mushya Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Urubyiruko Mu Rwanda Ruranywa Itabi Ku Rugero Runini

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

You Might Also Like

IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?