Inyungu Y’Imboga N’Imbuto Byoherejwe Mu Mahanga Yagabanyutseho 34%

Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa Mu Mahanga Bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB, cyatangaje ko ingano n’inyungu by’imbuto, imboga, indabo n’ikawa byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize byagabanyutse.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere igaragaza ko mu cyumweru gishize hoherejwe imbuto, imboga n’indabo bingana na 293.815 Kg, byinjije $679.126.

Ni imibare yagabanyutse kuko nko mu cyumweru cyabanje hoherejwe 351.895 Kg (hagabanyutseho 16.5%) byavuyemo $1.031.579 (hagabanyutseho 34.1 %.)

Imboga, imbuto n’indabo byoherejwe ku bwinshi byari avoka, amatunda, imiteja, urusenda n’indabo z’amaroza. Byoherejwe cyane mu bihugu by’u Buholandi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Bwongereza, u Budage n’ahandi.

- Advertisement -

Iki cyiciro cyagize igabanyuka rikomeye, mu gihe mu cyumweru cyabanje ingano n’inyungu y’ibyoherejwe byari byazamutse kuri 29.6% na 16% nk’uko bikurikirana.

NAEB yatangaje ko icyayi cyoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize cyari 549.008 Kg, cyinjije $1.422.612.

Yakomeje iti “Ugereranyije n’icyumweru cyabanje, ingano n’inyungu byazamutseho 7.5% na 7.6% nk’uko bikurikirana, igiciro fatizo kigera ku $2.59/Kg kivuye ku $2.50/Kg.”

Iki cyayi ahanini cyoherejwe muri Pakistan, Afghanistan, Kazakhstan n’u Bwongereza.

Ku bijyanye n’ikawa, hoherejwe 311.286 Kg byinjije $1.006.211. Ugereranyije n’icyumweru cyabanje, ingano y’ibyoherejwe n’inyungu yavuyemo byagabanyutse kuri 1.3% na 2.8% nk’uko bikurikirana.

Muri izo kawa, iyogeje neza (full washed coffee) yari 49.4%, iyogeje bisanzwe (Semi washed) ari 49.3% mu gihe ikaranze yari 1.2%.

Iyo kawa ahanini yoherejwe mu bihugu by’u Bushinwa, u Bufaransa, Oman, Malaysia na Kenya.

Imiteja ni kimwe mu byoherezwa cyane mu mahanga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version