Umusore Afunzwe Akekwaho Kwiba Igikapu Kirimo Miliyoni 2 Frw

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera yagaruje 2.000.000 Frw z’uwitwa Karegeya Sandrine, bikekwa ko yari yibwe n’umusore w’imyaka 32. Ayo mafaranga yabuze ku wa 25 Werurwe, ukekwaho ubwo bujura afatwa ku wa 27 Werurwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yavuze ko byari ahagana saa mbiri z’umugoroba ubwo Karegeya n’abandi bantu  bari kumwe mu modoka, baparikaga kuri sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli,  bava mu modoka bajya gusuhuza abantu hafi aho.

Mu modoka yasizemo agakapu karimo miliyoni 2 Frw, umusore wari wabacunze araza aragatwara.

CIP Twizeyimana ati “Yari yugamye imvura aho kuri sitasiyo, yacunze abari bavuye mu modoka aragenda ateruramo agakapu karimo amafaranga, agahisha hafi aho.”

- Advertisement -

Karegeya ngo yagarutse mu modoka ye abura ka gakapu, abwira bagenzi be ko yibwe ahita anahamagara Polisi ayibimenyesha bikimara kuba.

Ati “Mbere y’uko abapolisi baza, Karegeya n’abandi baturage begeranyije abantu bogereza imodoka hafi aho. Ubwabo bavuze ko batabona mugenzi wabo, ako kanya ahita aza avuye guhisha ya mafaranga.”

“Bamubajije niba atageze kuri iyo modoka arabihakana. Ariko abonye abapolisi yagize ubwoba ajya kwerekana aho yari avuye guhisha ya mafaranga.”

Amaze kuyerekana yahise yiruka, ariko tariki ya 27 Werurwe afatirwa mu Kagari ka Nyamata, Umudugudu Nyabivumu.

CIP Twizeyimana yibukije abantu bafite imodoka kujya bibuka gusiga bakinze imiryango mu gihe bazivuyemo kandi bakazihagarika ahantu bizeye umutekano wazo.

Uwo musore yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamata kugira ngo akorerwe dosiye.

Umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, agacibwa n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version