Inzego Z’Umutekano Tugomba Gusumbya Intambwe Abanyabyaha- ACP Rugwizangoga

Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe amahugurwa Assistant Commissioner of Police( ACP) Barthelemy Rugwizangoga avuga ko yaba Polisi cyangwa urundi rwego rw’umutekano w’u Rwanda rugomba gutera intambwe ndende rukagira ubushobozi buruta ubw’abanyabyaha.

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kurangiza amahugurwa ubuyobozi bwa Polisi bwateguriye abapolisi bakoresha imbwa zisaka.

Hari kuri uyu wa Kabiri taliki 9, Mutarama, 2024, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Abapolisi 22 nibo bari bamaze ibyumweru bibiri  bahugurirwa gukoresha ariya matungo y’ingirakamaro mu mutekano.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe amahugurwa, Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga yabwiye abo bapolisi ko amahugurwa ari gahunda ihoraho, igamije ko Polisi ihorana ubumenyi n’ubushobozi byo kuba imbere y’abanyabyaha, ikabakoma mu nkokora mu byo bategura kandi ikabafata igihe cyose bakoze ibihabanye n’amategeko y’u Rwanda.

Yagize ati: “Inshingano y’ibanze ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ni uko Abanyarwanda babaho mu mutekano n’amahoro ari nabyo soko y’iterambere rirambye.  Uko isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga ni ko ibyaha byiyongera, abanyabyaha bagashaka gukoresha amayeri menshi. Niyo mpamvu hashyirwa imbere kubaka ubushobozi kugira ngo bidufashe guhora mu ntera ndende kure y’abanyabyaha.”

Avuga ko ariya mahugurwa nayo ari kimwe muri ibyo bisubizo biganisha mu nzira nziza yo guhangana n’abakora ibyaha.

ACP Rugwizangoga yashimiye abagize uruhare mu gutanga amahugurwa, avuga ko ashingiye ku myitozo abitabiriye amahugurwa berekanye, bigaragaza ko intego zayo zagezweho, abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bungutse mu kazi kabo.

Imwe mu myitozo bahawe harimo kwimenyereza imbwa no kuzifashisha mu bikorwa bitandukanye byo gutahura ibihungabanya umutekano (Bonding and Familiarisation).

Bahawe amasomo atandukanye arimo gusaka imodoka, gusaka imizigo, gusaka mu nyubako no gusaka ahantu harambitse, h’umurambi.

Umwe mu bahuguye bariya bapolisi witwa Jonathan Hernandez ukomoka mu Buholandi yavuze ko imbwa zifashishwa mu gusaka zitanga umusanzu munini mu mutekano, akungamo ko kuzikoresha bisaba kuba ufite umwete n’imyitwarire myiza kugira ngo witondere buri myitwarire yazo n’ubusobanuro zitanga bityo akazi kagende neza.

Kugeza ubu Ishami rya Polisi rikoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano rifite imbwa 130.

Zifashishwa mu gusaka ahari ibitemewe n’ibishobora guhungabanya umutekano nk’ibiturika (ibisasu) n’ibiyobyabwenge bityo zikagaragaza byihuse umuntu ufite cyangwa ahantu hari kimwe muri byo.

Ryatangiye gukora mu mwaka wa 2000.

Polisi ifite imbwa 130 zishinzwe gusaka
Babwiwe ko amahugurwa ari ngombwa buri gihe

Ifoto: ACP B.Rugwizangoga@RNP 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version