Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inzego Z’Umutekano Zahungabanyije Abanyarwanda, Ubucucike Mu Magereza…Raporo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Inzego Z’Umutekano Zahungabanyije Abanyarwanda, Ubucucike Mu Magereza…Raporo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 October 2021 10:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu buryo burambuye, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda iherutse kugeza ku Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, raporo ivunaguye y’uko yasanze uburenganzira bwa muntu bwarubahirijwe hagati y’umwaka wa 2020 na 2021.

Yavuze ko inzego z’umutekano zahungabanyije Abanyarwanda k’uburyo hari n’abarashwe barapfa. Ahandi ni mu magereza yasanze ubucucike burenze 100%.

Bigaragara ku ipaji ya 10 n’iya 29 z’iyi raporo dufitiye Kopi.

Iyo usomye iyi raporo ya paji 54 ubona ko Leta y’u Rwanda muri rusange yakoze uko ishoboye ngo Abanyarwanda babeho neza, babeho uburenganzira bwabo bwubahirizwa mu bihe bigoye bya COVID-19 n’ubu u Rwanda rugihanganye nabyo.

Usangamo ubushakashatsi iriya Komisiyo yakoze mu ngeri nyinshi z’ubuzima bw’Abanyarwanda harimo kubona ibiribwa mu bihe bya Guma mu Rugo, gufasha abana kwiga hakoreshejwe radio cyangwa televiziyo[ku bazifite], guha abana amata, gufasha abagore kubona imirimo hashingiwe k’ubushobozi, kwimura impunzi zikava i Gihembe zikajya i Mahama aho zitekanye n’ibindi.

Hon Marie Claire Mukasine uyobora Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu

Iriya Komisiyo muri raporo yayo ivuga ko yakurikiranye ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu 597, birimo ibirego 339 (56.8%) byayigejejweho mu mwaka wa 2020-2021 n’ibirego 258 (43.2%) byari bigikurikiranwa mu mpera z’umwaka wa 2019-2020.

Ibirego 528 (88.4%) byarangije gusuzumwa no gukorerwa iperereza naho ibirego 69 (11.6%) ngo biracyakorwaho iperereza.

Muri ibyo 480  ni ukuvuga 90.9% byarangije gukorerwa iperereza rigaragaza ko birimo ihohoterwa.

Ibi bishatse kuvuga ko ririya janisha ryerekana ko ibyinshi mu birego iriya Komisiyo yagejejweho byari bifite ishingiro kandi bigaragaza ihoheterwa n’akarengane.

Komisiyo ivuga ko yabishyikirije inzego bireba ngo zibikemure.

Ivuga ko yakurikiranye isanga muri biriya birego tuvuze haruguru, ibirego 415 muri byo ni ukuvuga ibingana na 86,45% byabonewe ibisubizo naho ibirego 65  bingana na 13,54 % ntibyabonewe ibisubizo.

Raporo ya Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko mu bushakashatsi yakoreye mu Turere 15 twatoranijwe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali ku byerekeye uko inzego z’umutekano zubahirije uburenganzira bw’abaturage, yasanze hari aho zawuhungabanyije cyane ndetse bamwe mu baturage barahagwa!

Uturere yakoreyemo buriya bushakashatsi ni Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Huye, Muhanga, Nyanza, Kirehe, Rwamagana, Nyagatare, Karongi, Rubavu, Rusizi na Ngoma.

Abakoze buriya bushakashatsi  basanze hari abapolisi bagize uruhare mu kuvutsa abantu uburenganzira bwo kubaho, barabica.

Abagize Inteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, ubwo bagezwagaho ibiri muri iriya raporo

Icyakora ngo  barakurikiranywe mu butabera.

Komisiyo yakurikiranye impfu  z’abantu bane (4): babiri i Nyanza, umwe i Rwamagana n’undi umwe muri Ngoma.

Amakuru atarigeze atangazwa ariko akubiye muri iyi raporo avuga ko umwe mu bapolisi barashe abaturage yakatiwe burundu ariko arajurira.

Undi yakatiwe imyaka 15 nawe arajurira mu gihe undi yarekuwe by’agateganyo kandi ngo ubwo iriya raporo yasohokaga yari ataraburana mu mizi.

Ku byerekeye uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yanditse ko hari ikibazo cy’abagore batatu b’ahitwa Kangondo bavugaga ko bahohotewe n’abasirikare.

Ikitaratangajwe kuri iyi ngingo ni uko umwe muri bariya basirikare yahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu ku bushake ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu (3) naho abasivili 2 n’umusirikare 1 bafatanyije n’uriya bo bahamwe n’icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha bityo bahanishwa igifungo cy’umwaka 1 n’ihazabu ya Frw 100.000, ariko umudamu asubikirwa igihano kubera inyungu z’umwana.

Ibi biri kuri paji ya 12 y’iriya raporo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bwahutaje abaturage. Hari abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe irondo ry’umwuga, DASSO bagaragaweho guhutaza abaturage, bo ngo bahagaritswe mu kazi banakurikiranwa mu nkiko.

Mu Magereza ubucucike burakabije…

Ubucucike muri gereza ni ikibazo gikomeye ku burenganzira bwa muntu

Ubwo abakozi muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu bagezaga iriya raporo ku mitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko, bavuze ko basanze ikindi cyahungabanyije uburenganzira bwa muntu ari ubucucike bukabije mu magereza.

Icyo gihe babwiye Inteko ishinga amategeko ko ubushakashatsi babukoreye muri gereza 14 ziri mu Rwanda.

Babutangiye mu Ugushyingo, 2020, gukomeza muri Ukuboza 2020 kuzamuka kugeza muri Gashyantare, 2021.

Basanze mu magereza yo mu Rwanda hari hafungiye abantu 76,099 ni ukuvuga 124.1% bivuze ko banganaga na 30.6% byiyongereye ku bushobozi gereza zifite bwo kwakira abafunzwe.

Gereza zakorewemo buriya bushakashatsi ni gereza ya Ntsinda( muri Rwamagana), iya Musanze, iya Huye, iya Nyanza, iya Bugesera, iya Rusizi, iya Nyamagabe, iya Rubavu, iya Muhanga, iya Nyagatare, iya Ngoma, iya Gicumbi, iya Nyarugenge na gereza ya gisirikare iri ku Mulindi.

Mu myaka ine(2016-2021) umubare w’imfungwa izi gereza zakiraga wavuye ku bantu 58,320 ugera ku 76,099.

Ya raporo twavuze haruguru yerekana ko umubare w’abafungiye muri gereza hafi ya zose zo mu Rwanda urenze 100%  by’ubushobozi bwazo.

Abafungiye i Muhanga bangana na 238.8%, i Gicumbi (161.8%), i Rwamagana (151.1 %), i Rusizi (144.8%), i Huye (138.6%), i Musanze (138.2%), i Bugesera (132.1%), i Rubavu (127.7%)  n’i Ngoma (103.6 %).

Gereza ya gisirikare ya Mulindi niyo ifite umubare muto kuko ifite 70.1%, hagakurikiraho iya Nyamagabe (83.3%), iya  Nyarugenge (83.3%), iya Nyagatare (84.6%) n’iya Nyanza (93.5%).

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu Madamu Marie Claire Mukasine yabwiye Inteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, ko ubu bwiyongere bw’abajya muri gereza bwatewe n’ubwiyongere bw’ibyaha byahamijwe abantu bagafungwa bagasangamo benshi batararangiza igihano.

Gereza nyinshi zarengeje ubushobozi bwo kwakira imfungwa. Mu myaka yashinze gereza ya Ntsinda muri Rwamagana yari iya mbere ariko ubu yasimbuwe n’iya Muhanga

Bivuze ko abinjizwa muri gereza baruta kure abayosohokamo.

Akindi avuga kibitera ni uko izindi nzira zo gucyemura amakimbirane bitabaye ngombwa ko abantu  bajya mu nkiko ‘zidashyirwa mu bikorwa neza’ nk’uko biteganywa n’itegeko no 68/2018 of 30/08/2018.

Izi ni zimwe mu ngingo zikomeye zikubiye mubyo Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yasanze byarahungabanyije uburenganzira bw’abaturarwanda hagati y’umwaka wa 2020 na 2021.

TAGGED:COVID-10featuredKomisiyoLetaMukasinePolisiRaporoRwandaUburenganzira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikindi Gisasu Cyaturikanye Abantu Muri Uganda
Next Article Uruzinduko Rwa Tshisekedi Muri Israel Rugamije Iki?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?