Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inzoga Yitwa Umugorigori Imereye Nabi Abarundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Inzoga Yitwa Umugorigori Imereye Nabi Abarundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 April 2025 4:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umwe mu baturage wasinze Umugorigori( Ifoto@Burundi Iwacu)
SHARE

Inzego z’ubuzima muri Gitega, Umurwa mukuru w’u Burundi, zihangayikishijwe cyane n’ubwiyongere bw’abaturage bazahajwe n’inzoga yitwa Umugorigori, abantu banywa bagasara.

Ikozwe mu bigori ariko yanegekaje benshi mu baturage basanzwe bafite amikoro make ku buryo hari abatangiye gusaba Leta ko yacibwa aho iri hose, ikamenwa, uyifatanywe ayenga cyangwa ayicuruza akabihanirwa.

Ikunze kugaragara mu bice bituwe cyane bya Yoba, Magarama  na Nyabututsi, kandi inyobwa n’abagabo n’abagore ndetse n’abasore babonye udufaranga duke niyo bahitiraho, bamara gusinga rukambikana.

Burundi Iwacu yanditse ko ahantu Umugorigori ucururizwa ari ahantu habi, hanuka kandi hahora urusaku rwinshi.

Abaturage bavuga ko bikundira iyo nzoga kubera ko izindi zisanzwe zihenda kandi zikaba zitaboneka ku isoko ku kigero gihagije.

Ni inzoga iboneka henshi kandi ihendutse ku buryo abenshi babasha kwigongera igiciro cyayo.

Icupa rimwe ry’Umugorigori rigura FBu 1000, ni ukuvuga Frw 350.

Abarundi bawunywa bavuga ko uryoha kandi ukaba uhendutse.

Uwitwa Aloys Gahungu avuga ko Umugorigori uwawunyoye aba ariye akaba ananyoye ibigori icyarimwe.

Abacuruzi b’iki kinyobwa bavuga ko bakenga kimeze neza ariko abandi bakagitubura, bakagishyiramo ibindi bituma ikara cyane.

TAGGED:AbasinziBurundiGitegaInzogaUmugorigori
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuburo Wa Meteo Mu Minsi Iri Imbere…
Next Article Nta Somo Jenoside Yakorewe Abatutsi Yasigiye Umuryango Mpuzamahanga-Min Uwizeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?