Inzego z’ubuzima muri Gitega, Umurwa mukuru w’u Burundi, zihangayikishijwe cyane n’ubwiyongere bw’abaturage bazahajwe n’inzoga yitwa Umugorigori, abantu banywa bagasara.
Ikozwe mu bigori ariko yanegekaje benshi mu baturage basanzwe bafite amikoro make ku buryo hari abatangiye gusaba Leta ko yacibwa aho iri hose, ikamenwa, uyifatanywe ayenga cyangwa ayicuruza akabihanirwa.
Ikunze kugaragara mu bice bituwe cyane bya Yoba, Magarama na Nyabututsi, kandi inyobwa n’abagabo n’abagore ndetse n’abasore babonye udufaranga duke niyo bahitiraho, bamara gusinga rukambikana.
Burundi Iwacu yanditse ko ahantu Umugorigori ucururizwa ari ahantu habi, hanuka kandi hahora urusaku rwinshi.
Abaturage bavuga ko bikundira iyo nzoga kubera ko izindi zisanzwe zihenda kandi zikaba zitaboneka ku isoko ku kigero gihagije.
Ni inzoga iboneka henshi kandi ihendutse ku buryo abenshi babasha kwigongera igiciro cyayo.
Icupa rimwe ry’Umugorigori rigura FBu 1000, ni ukuvuga Frw 350.
Abarundi bawunywa bavuga ko uryoha kandi ukaba uhendutse.
Uwitwa Aloys Gahungu avuga ko Umugorigori uwawunyoye aba ariye akaba ananyoye ibigori icyarimwe.
Abacuruzi b’iki kinyobwa bavuga ko bakenga kimeze neza ariko abandi bakagitubura, bakagishyiramo ibindi bituma ikara cyane.