Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inzovu Muri Pariki Y’Akagera Zashyizweho Utwuma Two Kuzicunga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Inzovu Muri Pariki Y’Akagera Zashyizweho Utwuma Two Kuzicunga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 August 2022 11:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko inzovu ziyibamo zibayeho neza. Icyakora ngo mu rwego rwo kuzicunga kugira ngo abantu bemenye uko zibayeho n’uko zigenda zimuka, ubuyobozi bw’iyi Pariki bwazambitse utwuma tw’ikoranabuhanga kugira ngo zikurikiranwe.

Ku rukuta rwa Twitter rwa Pariki y’Akagera, handitseho ko mu mwaka wa 1975 ari bwo inzovu 26 za mbere zagejejwe muri iriya Pariki zivuye mu Karere ka Bugesera y’ubu.

Hari amakuru avuga ko zikiba mu Bugesera zahoraga mu ntambara n’abaturage kubera kubonera ndetse ngo byaje gutuma Perezida Habyarimana Juvenal ategeka ko zishakirwa aho zituzwa, intambara yazo n’abaturage ikarangira.

Aho zigereye muri Pariki y’Akagera ngo zaguwe neza, zirororoka.

Nyuma y’imyaka 47, ubu muri Pariki y’Akagera habarurwa inzovu 130.

Kubera ko inzovu ari inyamaswa nini kandi ikunda kubana n’izindi, bituma zikunda kwimuka ziva hamwe zijya ahandi.

Zigenda zishaka amazi n’ubwatsi, zishaka ibiti birimo imiti, zikimuka kandi zihunga ahantu zamenye ko haba intare kugira ngo zitazazicira ibyana.

Ubwonko bwazo buzifasha kwibuka ahantu zigeze kunywa amazi mu gihe kirekire cyatambutse ndetse n’aho zarishije ubwatsi buryoshye kurusha ubundi.

Ibi byose biri mu byatumye ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera busanga ari ngombwa gushyira utwuma tw’ikoranabuhanga kuri ziriya nyamabere mu rwego rwo kuzicungira hafi ngo ejo hatazagira igira icyo iba kidasanzwe ntibimenyekane.

Ikindi ni uko ubuso bwa Pariki y’Akagera ari buto bityo kumenya uko inzovu zikwiye kutororoka cyane bikaba byafasha mu kurinda ko ibimera by’iyi pariki bihakubitikira.

Happy #WorldElephantDay2022
1975 saw 26 small elephants successfully translocated to Akagera National Park from Bugesera, a region in southeast Rwanda where these elephants were not protected. 47 years later, the elephant population has grown to over 130 individuals.
Thread👇 pic.twitter.com/SrHPxTLcWG

— Akagera National Park (@AkageraPark) August 12, 2022

Kubera ko inzovu ari inyamaswa nini, biyisaba kurisha ubwatsi bwinshi no kunywa byibura litiro 200 ku munsi.

Bivuze ko inzovu nyinshi kandi mu gihe kirekire zifite ubushobozi bwo kugabanya ingano y’amazi mu biyaga runaka.

Ni ngombwa kandi kuzirikana ko inzovu ishobora kuramba hagati y’imyaka 60 n’imyaka 70.

Birumvikana ko muri icyo gihe, iba ikeneye amazi n’ubwatsi byinshi byo guha umubiri wayo ngo ikure neza.

TAGGED:AkageraInzovuPariki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abafaransa Batakambiye Imana Ngo Ibafashe Inkongi Ibibasiye Izime
Next Article Abarwanyi Ba ADF Bakomeje Kwinjira Muri DRC Ku Bwinshi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?