Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inzovu Yarakaye Iribata Umuturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Inzovu Yarakaye Iribata Umuturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 September 2022 11:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bagabo batatu bahuye n’inzovu yarakaye, umwe agira ibyago imufatisha umutonzi, imujugunya mu kirere agarutse iramuribata.

Yari umugabo w’imyaka 52 y’amavuko wo mu gace ka Laikipia muri Kenya, aka gace kakaba kamaze iminsi kaberamo ibibazo bigonganisha abantu n’inyamaswa.

Uwapfuye yitwa Peter Njoroge. Yari ari kumwe na bagenzi be babiri bari bagiye guhahira ahitwa Mugumo Shopping Center muri Segera.

Mu nzira bahahuriye n’inzovu iba yonyine irabirukankana ariko kubera ubwoba, iza gufata Njoroge imwigirizaho nkana!

Nyuma yo kumuterera mu kirere akikubita hasi agataka, inzovu ntiyabyitayeho ahubwo yaje iramuribata.

Umwe muri babiri barokotse iriya nzovu witwa David Muriithi yabwiye The Nation ko bo babonye ije bajya kwihisha kuko itari ibegereye nk’uko byari bimeze kuri Njoroge, mu gihe uyu we yagerageje kwirukankira ku ruzitiro ruri hafi aho ariko abikora atinze iba iramufashe imuzingisha umutonzi imujugunya mu kirere agarutse iramukandagira ahasiga ubuzima atyo!

Amakimbirane hagati y’abaturage n’inyamaswa muri Laikipia amaze gufata intera k’uburyo ubuyobozi bw’aka gace buri gukorana n’ikigo cya Kenya gishinzwe kwita ku byanya bikomye ngo harebwe uko inyamaswa zakumirwa ntizikomeze kwinjira mu bice bituwemo n’abaturage.

Uretse no kuba zibica, akenshi inyamaswa nk’inzovu zirona cyane k’uburyo umuturage asigara ntacyo azasarura gifatika.

Inzovu zijya  mu mirima y’abaturage zigiye kuhashaka ubwatsi n’amazi kuko ziba zabibuze mu byanya zisanzwe zibamo.

Umuti urambye ngo ni uko zose zigomba gusubizwa mu byanya byazo hanyuma bikazitirwa kugira ngo abantu badakomeza gupfa bazize inyamaswa cyangwa ngo bahinge ariko ntibeze kuko zaboneye.

TAGGED:InzovuKenyaUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Babujijwe Gusigira Irangamuntu Abashinzwe Umutekano Mu Kigo Icyo Ari Cyo Cyose
Next Article Miliyoni Frw 3 Kuri Buri Mukinnyi W’Amavubi Zishobora Kuba Zarabateye Igihunga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?