Inzovu Yarakaye Iribata Umuturage

Umwe mu bagabo batatu bahuye n’inzovu yarakaye, umwe agira ibyago imufatisha umutonzi, imujugunya mu kirere agarutse iramuribata.

Yari umugabo w’imyaka 52 y’amavuko wo mu gace ka Laikipia muri Kenya, aka gace kakaba kamaze iminsi kaberamo ibibazo bigonganisha abantu n’inyamaswa.

Uwapfuye yitwa Peter Njoroge. Yari ari kumwe na bagenzi be babiri bari bagiye guhahira ahitwa Mugumo Shopping Center muri Segera.

Mu nzira bahahuriye n’inzovu iba yonyine irabirukankana ariko kubera ubwoba, iza gufata Njoroge imwigirizaho nkana!

- Kwmamaza -

Nyuma yo kumuterera mu kirere akikubita hasi agataka, inzovu ntiyabyitayeho ahubwo yaje iramuribata.

Umwe muri babiri barokotse iriya nzovu witwa David Muriithi yabwiye The Nation ko bo babonye ije bajya kwihisha kuko itari ibegereye nk’uko byari bimeze kuri Njoroge, mu gihe uyu we yagerageje kwirukankira ku ruzitiro ruri hafi aho ariko abikora atinze iba iramufashe imuzingisha umutonzi imujugunya mu kirere agarutse iramukandagira ahasiga ubuzima atyo!

Amakimbirane hagati y’abaturage n’inyamaswa muri Laikipia amaze gufata intera k’uburyo ubuyobozi bw’aka gace buri gukorana n’ikigo cya Kenya gishinzwe kwita ku byanya bikomye ngo harebwe uko inyamaswa zakumirwa ntizikomeze kwinjira mu bice bituwemo n’abaturage.

Uretse no kuba zibica, akenshi inyamaswa nk’inzovu zirona cyane k’uburyo umuturage asigara ntacyo azasarura gifatika.

Inzovu zijya  mu mirima y’abaturage zigiye kuhashaka ubwatsi n’amazi kuko ziba zabibuze mu byanya zisanzwe zibamo.

Umuti urambye ngo ni uko zose zigomba gusubizwa mu byanya byazo hanyuma bikazitirwa kugira ngo abantu badakomeza gupfa bazize inyamaswa cyangwa ngo bahinge ariko ntibeze kuko zaboneye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version