Iperereza Ryanzuye Ko AstraZeneca Ntaho Ihuriye No Kwipfundika Kw’Amaraso

Iperereza ryakorwaga ku rukingo rwa COVID-19 rwa AstraZeneca ryanzuye ko ibyiza byarwo biruta ingaruka zishobora kurukomokaho, ku buryo rukwiye gukomeza guhabwa abaturage kuko rwizewe.

Ibihugu 13 by’i Burayi byari byasubitse gukoresha uru rukingo rwa AstraZeneca nyuma y’ibibazo by’abantu bapfuye bamaze kuruhabwa, isuzuma rikerekana ko bagize ibibazo byo kuvura kw’amaraso yagiye yipfundika mu mitsi.

Muri raporo yasohotse kuri uyu wa Kane, akanama gashinzwe ubugenzuzi (Pharmacovigilance Risk Assessment Committee, PRAC) mu Kigo cy’u Burayi gishinzwe iby’imiti (EMA), kanzuye ko akamaro k’urwo rukingo mu kurwanya COVID-19, karuta cyane utubazo dushobora gushingira ku rukingo ubwarwo.

Yakomeje iti “Urukingo ntaho ruhuriye n’ukwiyongera kw’ibyago byo kwipfundika kw’amaraso mu baruhawe, ndetse nta n’ikibazo gifitanye isano n’ibyiciro runaka by’inkingo cyangwa aho zaba zarakorewe.”

- Advertisement -

Ubwo inkubiri yo guhagarika urukingo rwa AstraZeneca yatangiraga, ku ikubitiro ikibazo cyari cyaketswe ku cyiciro cy’inkingo cyahawe nimero ABV5300, cyari kigizwe n’inkingo miliyoni imwe zagabanyijwe ibihugu 17 mu Burayi.

Abahanga basesenguye inshuro nke cyane habayeho ibibazo byo kuvura kw’amaraso igihe ava mu bwonko (clots in the vessels draining blood from the brain, CVST) cyangwa igihe agenda mu mitsi (disseminated intravascular coagulation, DIC).

Basanze bishobora kuba gake cyane kuko mu bantu bagera muri miliyoni 20 bari bamaze guterwa urukingo rwa AstraZeneca mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kugeza ku wa 16 Werurwe, hagaragaye ibibazo 7 bya DIC na 18 bya CVST.

Raporo ikomeza iti “Igituma ibyo bintu bibaho gishingiye ku rukingo ntabwo cyahise kigaragara, ariko bishobora kubaho kandi bikeneye isesengura ryisumbuyeho.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, riheruka kuvuga ko ibyo bibazo biterwa n’impamvu nyinshi, ku buryo biza ku mwanya wa gatatu ku isi mu ndwara z’umutima zifata abantu benshi.

Mu isesengura, PRAC yifashishije impuguke mu bibazo by’amaraso inakorana n’ibigo by’ubuzima birimo MHRA yo mu Bwongereza, ikigo kimaze gutanga urukingo rwa AstraZeneca ku bantu miliyoni 11.

Raporo yanzuye ko ibibazo byo kuvura kw’amaraso byagaragaye mu bahawe inkingo byari hasi y’ibikwiye kuba bigaragara mu baturage muri rusange.

Yakomeje iti “Ibyo bituma PRAC yemeza ko nta kwiyongera kw’ibyago byo kuvura kw’amaraso kwabayeho.”

Impuguke ngo zarebye mu buryo bwimbitse ku bibazo byo kuvura kw’amaraso byabayeho byahitanye abantu icyenda. Byinshi ngo byabaye ku bafite munsi y’imyaka 55, benshi muri bo ni abagore.

Raporo ikomeza iti “Kubera ko ibyo bibazo ari bike cyane kandi COVID-19 ubwayo kenshi itera ukwipfundika kw’amaraso mu barwayi, biragoye kugereranya igipimo cy’ibyo bibazo mu bantu batahawe urukingo.”

Hanzuwe ko uburyo urukingo rurinda abantu kuremba cyangwa kwicwa na COVID-19 biruta cyane ibyago bito bishobora kubaho byo kuvura kw’amaraso.

Gusa EMA yatangaje ko amakuru atangwa kuri uru rukingo agiye kuvugururwa, ku buryo ibyo byago bito bishobora kuba abantu bazajya babimenyeshwa.

Nyuma y’iki cyemezo, ibihugu byinshi byari byasubitse gutanga uru rukingo byahise bibisubukura. Birimo u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani na Espagne.

Hakomeje igenzura ryimbitse ku bibazo byo kuvura kw’amaraso n’ubushakashatsi kugira ngo hagaragazwe amakuru ashingiye ku bipimo byo muri ya laboratwari yasobanura impamvu zabyo, hanasesengurwe n’ibipimo bireba isi yose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version