Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: IPRC Musanze Yaravuguruwe Ku Bufatanye N’u Bushinwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

IPRC Musanze Yaravuguruwe Ku Bufatanye N’u Bushinwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 November 2021 1:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta y’u Bushinwa ihagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda Hon Rao Hongwei     yashyikirije u Rwanda inyubako ivuguruye y’Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, IPRC, rikorera i Musanze. Ni inyubako zigezweho, zifite ibikoresho bikenewe mu masomo.

Yatangiye kubakwa tariki 01,Kamena, 2019, yuzura tariki 31, Kanama, 2021.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda avuga ko iriya nyubako yubatswe mu rwego rwo kurushaho kuzamura imikoranire myiza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Ikindi ngo ni imikoranire iri no mu mujyi wo guteza imbere imikoranire y’u Bushinwa n’ibihugu by’Afurika muri rusange, iyi mikoranire ikaba ikubiye mu Ihuriro ryitwa FOCAC.

Ni inyubako zikomeye

Ku ruhande rw’u Rwanda, iriya nyubako yatashywe na Madamu Irere Claudette,akaba ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga n’ubumenyingiro.

Irere yashimye uruhare u Bushinwa bigira mu iterambere ry’u Rwanda.

Irere Claudette ari kumwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda

 Uko umushinga watangiye…

Hari Tariki 21, Kamena, 2018 ubwo u Rwanda n’u Bushinwa basinyaga amasezerano agamije kwagura IPRC Musanze, iri mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.

U Bushinwa bwari buhagarariwe n’abo muri Minisiteri yabwo y’ubucuruzi n’aho u Rwanda ruhagarariwe n’abo muri Minisiteri y’uburezi.

Amasezerano yo gukorera uyu mushinga yiswe The Implementation Agreement for the China-aided Extension Project of IPRC MUSANZE.

Ikigo cy’Abashinwa cyatsindiye ririya soko ni ikitwa  Chongqing International Construction Corporation (CICO) n’ikindi kitwa China Qiyuan Engineering Corporation hamwe n’ikindi kitwa  Xi’an Sifang Construction Supervision Co., Ltd. Joint Venture (CQEC).

Ibyumba binini bifite ikoranabuhanga

Ibikorwa byo kwagura kiriya kigo byatangiye tariki 01, Kamena, 2019, biza kurangira tariki 31, Kanama, 2021.

Hubatswe inzu mberabyombi, ibiro by’ubuyobozi, ibyumba byo kwigiramo bigari, aho abanyeshuri, aho abanyeshuri bagororera ingingo, aho abarimu n’izindi ntiti bashobora gukorera amahugurwa n’izindi nyubako.

Si inyubako gusa kuko hatunganyijwe n’ubusitani, hatunganywa utuyira tw’abanyamaguru n’amagare, aho baparika imodoka z’abakozi cyangwa abashyitsi n’ibindi.

Mu nzu zikorerwamo ubumenyingiro( practices) hashyizwemo ibyuma bikenerwa n’abanyeshuri n’abarimu.

Ibyubatswe byose biri ku buso bwa 41,000 m2  ariko inyubako zo zubatswe ku buso bwa  7,600 m2.

TAGGED:AmbasaderiBushinwafeaturedMusanze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mushikiwabo Yakiriye Bazivamo Baganira Ku Ikoreshwa Ry’Igifaransa Mu Karere
Next Article Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ku Ihohoterwa Rikorerwa Abagore n’Abakobwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?