Leta y’u Bushinwa ihagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda Hon Rao Hongwei yashyikirije u Rwanda inyubako ivuguruye y’Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, IPRC, rikorera i Musanze. Ni inyubako zigezweho, zifite ibikoresho bikenewe mu masomo.
Yatangiye kubakwa tariki 01,Kamena, 2019, yuzura tariki 31, Kanama, 2021.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda avuga ko iriya nyubako yubatswe mu rwego rwo kurushaho kuzamura imikoranire myiza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.
Ikindi ngo ni imikoranire iri no mu mujyi wo guteza imbere imikoranire y’u Bushinwa n’ibihugu by’Afurika muri rusange, iyi mikoranire ikaba ikubiye mu Ihuriro ryitwa FOCAC.
Ku ruhande rw’u Rwanda, iriya nyubako yatashywe na Madamu Irere Claudette,akaba ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga n’ubumenyingiro.
Irere yashimye uruhare u Bushinwa bigira mu iterambere ry’u Rwanda.
Uko umushinga watangiye…
Hari Tariki 21, Kamena, 2018 ubwo u Rwanda n’u Bushinwa basinyaga amasezerano agamije kwagura IPRC Musanze, iri mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.
U Bushinwa bwari buhagarariwe n’abo muri Minisiteri yabwo y’ubucuruzi n’aho u Rwanda ruhagarariwe n’abo muri Minisiteri y’uburezi.
Amasezerano yo gukorera uyu mushinga yiswe The Implementation Agreement for the China-aided Extension Project of IPRC MUSANZE.
Ikigo cy’Abashinwa cyatsindiye ririya soko ni ikitwa Chongqing International Construction Corporation (CICO) n’ikindi kitwa China Qiyuan Engineering Corporation hamwe n’ikindi kitwa Xi’an Sifang Construction Supervision Co., Ltd. Joint Venture (CQEC).
Ibikorwa byo kwagura kiriya kigo byatangiye tariki 01, Kamena, 2019, biza kurangira tariki 31, Kanama, 2021.
Hubatswe inzu mberabyombi, ibiro by’ubuyobozi, ibyumba byo kwigiramo bigari, aho abanyeshuri, aho abanyeshuri bagororera ingingo, aho abarimu n’izindi ntiti bashobora gukorera amahugurwa n’izindi nyubako.
Si inyubako gusa kuko hatunganyijwe n’ubusitani, hatunganywa utuyira tw’abanyamaguru n’amagare, aho baparika imodoka z’abakozi cyangwa abashyitsi n’ibindi.
Mu nzu zikorerwamo ubumenyingiro( practices) hashyizwemo ibyuma bikenerwa n’abanyeshuri n’abarimu.
Ibyubatswe byose biri ku buso bwa 41,000 m2 ariko inyubako zo zubatswe ku buso bwa 7,600 m2.