Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iraq: Amerika Igiye Gucyura Abayikorera Muri Ambasade Yayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Iraq: Amerika Igiye Gucyura Abayikorera Muri Ambasade Yayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 June 2025 10:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran watumye i Washington batangaza ko bagiye gucyura abakozi babo bakorera muri Ambasade ya Amarika muri Iraq mu rwego rwo kwirinda ingaruka zazabageraho bitewe n’iki kibazo.

Uwo mwuka mubi ushingiye ahanini ku biganiro bimaze iminsi biba hagati y’abadipolomate ba Washington n’aba Teheran bigamije gusana Iran guhagarika gutunganya ubutare bukoresha mu gukora ibisasu bya kirimbuzi ariko yo ntibyumve neza.

Iran ivuga ko ifite uburenganzira bwo gutunganya ubwo butare burimo ubwa Iranium, ikinyabutabire gikoreshwa mu gukora intwaro za kirimbuzi.

Ukumvikana kuri iyi ngingo kwateye bamwe gutekereza ko bizakurikirwa n’igitero kuri Iran gishobora gukorwa na Amerika cyangwa inshuti yayo Israel.

Iby’uko Israel ishobora gutera Iran byo biranashoboka cyane ushingiye ku biherutse gutangazwa na CBS, ikinyamakuru cyo muri Amerika kiri mu byizerwa.

Abakozi ba Ambasade ya Amerika bakorera i Bagdad muri Iraq babwiwe ko abadafite imirimo ikomeye cyane bakwiye gutangira kwitegura gutaha.

Amerika ifite impungenge ko intambara ya Iran na Israel iramutse irose, ingabo za Iran zarasa muri Iraq kuri Ambasade ya Amerika mu rwego rwo kuyihimuraho kuko isanzwe ari inshuti ya Israel kandi ikaba ari yo yigeze kwica General Qasem Soleimani wayoboraga ingabo zidasanzwe za Iran.

Yishwe muri 2019 arashwe igisasu cya missile ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Iran.

Icyo gihe nabwo Amerika yayooborwaga na Donald Trump wari muri Manda ye ya mbere yatangiye mu mwaka wa 2017.

Mu gihe hari uwo mwuka w’intambara, ku rundi ruhande ibiganiro hagati ya Washington na Teheran ku byerekeye ikibazo cy’intwaro za kirimbuzi birakomeje ndetse kuri iki Cyumweru hari indi nama izabiganirwamo.

Intumwa ya Trump mu Burasirazuba bwo Hagati Steve Witkoff azaganira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran witwa Abbas Araghchi  mu nama izabahuriza i Muscat, umurwa mukuru wa Oman.

Amerika, ku rundi ruhande, ivuga ko kugabanya abakozi bayo biri mu gahunda igomba gukorerwa muri za Ambasade zayo zose ku isi.

Trump nawe aherutse kubwira abanyamakuru ko Amerika yagiriye inama abaturage bayo bose bo mu Burasirazuba bwo Hagati gutangira kureba uko bahava kuko ‘ari ahantu hateje akaga’.

Yarongeyeho ati: “ Iby’aho tuzaba tubireba”.

Perezida wa Amerika avuga ko igihugu cye kitazemera na rimwe ko Iran itunga igisasu cya kirimbuzi.

Yaboneyeho gutangaza ko mu minsi ishize yagiranye ikiganiro k’iminota 40 na Benyamini Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel uri mu bantu bashaka ko Iran iraswa.

Iran iti: ‘Nimuturasa tuzitabara’

Minisitiri w’ingabo wa Iran witwa Aziz Nasirzadeh avuga ko uzahirahira akarasa igihugu cye azaba akojeje agate mu ntozi kuko kizamwivuna.

Iran ivuga ko ubutare bwa Iranium itunganya butagamije ibya gisirikare ahubwo ari uburyo bwo kuzamura urwego rwayo rw’ingufu zikoreshwa mu nganda.

Muri Iraq hari abasirikare 2,500 ba Amerika.

TAGGED:AmbasadeAmerikaIntambaraIranIraqIsraael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kardashian Yamaganye Guhohotera Abimukira Mu Gihugu Cye
Next Article Burundi: CNDD-FDD Yatsinze Amatora Y’Abayobozi Ba Komini No Mu Nteko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?