Kuri uyu wa Kabiri abasirikare 13 ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakatiwe n’urukiko rwa Butembo igihano cyo kwicwa bazizwa ko bahuze urugamba bari bahanganyemo na M23.
Ababuranishwaga bose hamwe bari abasirikare 23 ariko 10 ntibahamwe n’ibyaha byabaviramo guhanishwa urwo gupfa.
Bari bakurikiranyweho ibyaha byo guhunga umwanzi, gusahura no gusuzugura abayobozi babo mu mabwiriza y’intambara babahaga.
Inteko ya gisirikare iburanisha niyo yabakatiye kuri uyu wa Kabiri tariki 31, Ukuboza, 2024 mu cyumba cy’’urukiko rwa gisirikare kiri i Butembo nk’uko Ibiro ntaramakuru bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo byitwa l’Agence congolaise de presse bibyemeza.
Mu baburanishwaga, bane bahamijwe gufungwa imyaka ihera kuri umwe kugeza ku 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guta intwaro ku rugamba, kutubihiriza amabwiriza y’ababayobora no kwiba bya hato na hato.
Icyakora hari abandi batandatu barekuwe kuko nta bimenyetso bibahamya ibyaha byagaragajwe n’ubushinjacyaha.
Captaine Byamungu Munanira wayoboye inteko iburanisha hamwe n’uwari umwungirije Lieutenant Harris Kabundi Kabala babwiye itangazamakuru ko ruriya rubanza ruzabera abandi basirikare isomo.
Kabundi ati: “ Uru rubanza rukaswe mu rwego rwo guha abasirikare isomo ryo kumvira amabwiriza y’ababayobora ku rugamba, bakareka ibyo kuruhunga kandi bazi ko dufite umwanzi duhanganye mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu”.
Abunganira abaregwa bo batangaje ko bizujuririra icyemezo cy’urukiko.
Urubanza rwabereye kandi rukatitwa mu ntera ya kilometero 50 uvuye aho intambara hagati ya M23 n’ingabo za DRC iri kubera.