Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iraq: Inkongi Yishe Abantu 100 Barimo Umukwe N’Umugeni
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Iraq: Inkongi Yishe Abantu 100 Barimo Umukwe N’Umugeni

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 September 2023 7:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mujyi wa Nineveh muri Iraq habereye ibyago bikomeye by’inkongi yadutse mu bukwe yica abantu 100 barimo umukwe n’umugeni.

Imibare y’abaganga ivuga ko abandi bantu 150 bahiye bikomeye kuko ubushye bwabo buri hagati ya 50 na 60 %.

Abatabazi bavuga ko bishoboka cyane ko iriya nkongi yatewe n’iturika ry’imiriro y’ibyishimo( fireworks) yaturikijwe n’abishimiraga buriya bukwe bw’Abakirisitu.

Iraq ituwe n’Abakirisitu bari hagati ya 2% na 5%. Igice kinini cy’abanya Iraq ni Abisilamu b’aba Shia kuko bafite 61% n’aho Abisilamu b’aba Sunni bakagira 34%.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibi byago byabereye mu gice kiri muri Kilometero 335 uturutse mu murwa mukuru, Baghdad.

Abanyamakuru bahageze mbere basanze ibintu hafi ya byose byakongotse, hasigaye umwotsi waturukaga mu byasigaye bicumba.

Abaturiye aho byabereye nabo bari bahuruye baza gufata amashusho kuri telefoni zabo zigendanwa ngo inkuru izabone kibara.

Abakoretse boherejwe mu bitaro bituriye ahabereye biriya byago ngo bavurwe.

Abatabazi bakoze uko bashoboye babazirika ibitambaro ku maguru kugira ngo bahagarike kuva kw’amaraso.

- Advertisement -

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, wo muri Iraq nawo watabaye ukoresheje ibyuma biha abantu umwuka wa Oxgen.

Mu bahitanywe n’iyo nkongi harimo umukwe n’umugeni.

Hari amashusho aberekana bari kubyina bafatanye mu nda mbere y’uko ibyari ibirori bihinduka ikiriyo.

Minisitiri w’ubuzima wa Iraq  witwa Al-Badr avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo abakomeretse bitabweho, hirindwa ko hari abandi babura ubuzima.

Ikinyamakuru Rudaw gikorera mu gace ibi byabeyemo kivuga ko ibikomere byatewe n’uriya muriro bikomeye cyane k’uburyo hari impungenge ko hari n’abandi bantu bashobora kuza kuhaburira ubuzima.

Nineveh muri Iraq niho ibi byago byabereye

 

TAGGED:featuredIbikomereInkongiIraqUbukweUmugeniUmukweUmuriro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ivuguruye: Kazungu Yakatiwe Gufungwa Iminsi 30 Y’Agateganyo
Next Article Ubushoreke, Kumva Nabi Uburinganire: Intandaro Y’Amakimbirane I Muhanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?