Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iraq: Inkongi Yishe Abantu 100 Barimo Umukwe N’Umugeni
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Iraq: Inkongi Yishe Abantu 100 Barimo Umukwe N’Umugeni

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 September 2023 7:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mujyi wa Nineveh muri Iraq habereye ibyago bikomeye by’inkongi yadutse mu bukwe yica abantu 100 barimo umukwe n’umugeni.

Imibare y’abaganga ivuga ko abandi bantu 150 bahiye bikomeye kuko ubushye bwabo buri hagati ya 50 na 60 %.

Abatabazi bavuga ko bishoboka cyane ko iriya nkongi yatewe n’iturika ry’imiriro y’ibyishimo( fireworks) yaturikijwe n’abishimiraga buriya bukwe bw’Abakirisitu.

Iraq ituwe n’Abakirisitu bari hagati ya 2% na 5%. Igice kinini cy’abanya Iraq ni Abisilamu b’aba Shia kuko bafite 61% n’aho Abisilamu b’aba Sunni bakagira 34%.

Ibi byago byabereye mu gice kiri muri Kilometero 335 uturutse mu murwa mukuru, Baghdad.

Abanyamakuru bahageze mbere basanze ibintu hafi ya byose byakongotse, hasigaye umwotsi waturukaga mu byasigaye bicumba.

Abaturiye aho byabereye nabo bari bahuruye baza gufata amashusho kuri telefoni zabo zigendanwa ngo inkuru izabone kibara.

Abakoretse boherejwe mu bitaro bituriye ahabereye biriya byago ngo bavurwe.

Abatabazi bakoze uko bashoboye babazirika ibitambaro ku maguru kugira ngo bahagarike kuva kw’amaraso.

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, wo muri Iraq nawo watabaye ukoresheje ibyuma biha abantu umwuka wa Oxgen.

Mu bahitanywe n’iyo nkongi harimo umukwe n’umugeni.

Hari amashusho aberekana bari kubyina bafatanye mu nda mbere y’uko ibyari ibirori bihinduka ikiriyo.

Minisitiri w’ubuzima wa Iraq  witwa Al-Badr avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo abakomeretse bitabweho, hirindwa ko hari abandi babura ubuzima.

Ikinyamakuru Rudaw gikorera mu gace ibi byabeyemo kivuga ko ibikomere byatewe n’uriya muriro bikomeye cyane k’uburyo hari impungenge ko hari n’abandi bantu bashobora kuza kuhaburira ubuzima.

Nineveh muri Iraq niho ibi byago byabereye

 

TAGGED:featuredIbikomereInkongiIraqUbukweUmugeniUmukweUmuriro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ivuguruye: Kazungu Yakatiwe Gufungwa Iminsi 30 Y’Agateganyo
Next Article Ubushoreke, Kumva Nabi Uburinganire: Intandaro Y’Amakimbirane I Muhanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?