Umuyaga udasanzwe kubera ibinyabutabire biwugize wibasiye abatuye Rwagati muri Iraq n’abatuye mu Majyepfo y’iki gihugu cyo muri Aziya.
Abantu 1000 nibo bagaragayeho ibimenyetso byo guhumeka nabo ariko mjuri abo abagera kuri 700 bamerewe nabi kurusha abandi.
Umuyobozi mu Ntara ya Muthanna yabwiye AFP ko abo bantu bamerewe nabi kubera guhumeka bigoranye.
Ikirere cyo mu bice bya Iraq byavuzwe haruguru cyahinduye ibara gisa na oranje k’uburyo ingendo z’indege zabaye zihagaritsee muri iki kirere kandi n’amashanyarazi yabuze mu bice byinshi by’aho.
Abahanga bavuga ko n’ubwo Iraq isanzwe ihura n’ikirere gihumanye muri ubu buryo, muri iki gihe iki kibazo cyafashe indi ntera.
Bavuga ko impamvu nini ibitera ari ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ituma gihinduka, imiyaga ikaba isigaye izana ubukana bwinshi kandi irimo imyuka yanduye cyane k’uburyo igira amabara arimo n’ibara rya oranje rigaragara mu kirere cya Iraq muri iki gihe.
Abaganga bo mu bice byibasiwe n’uriya muyaga bavuga ko bari kwita ku barwayi 700 batabasha guhumeka neza, abenshi muri bo bakaba ari abasaza, abana n’abagabo cyangwa abagore banywa itabi cyangwa basanganywe ibindi bibazo by’ubuzima.
Hari abandi 250 boherejwe mu bitaro biri mu Ntara ya Najaf naho abandi 322 bajyanwa mu bya Diwaniyah biri muri iyi Ntara.
Inzego z’ubuzima kandi ziri kwita ku bandi 530 bafite ibibazo mu myanya y’ubuhumekero bajyanywe mu bitaro byo mu Ntara za Dhi Qar na Basra.
Ubwinshi bw’ibinyabutabire bigize umuyaga uri mu kirere cyo mu Ntara zavuzwe haruguru bwatumye umuntu adashobora kureba imbere ye mu ntera ya Kilometero imwe ni ukuvuga muri Metero 1000.
Ni imimerere yatumye ibibuga by’indege muri Najaf na Basra bihagarika gukora by’agateganyo.
Impungenge ni uko iki kibazo kiri bukomeze no kuri uyu wa Kabiri nk’uko inzego z’ubumenyi bw’ikirere n’iteganyagihe muri iki gihugu zibyemeza.
Umuryango w’Abibumbye washyize Iraq ku rutonde rw’ibihugu bitanu biri mu byago byo kwibasirwa n’ibiza bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere birimo imiyaga ihumanye, ubushyuhe bukabije no kumagara kw’amasoko y’amazi.
Ikibazo nk’iki kigeze kuba muri Iraq mu mwaka wa 20022 umuntu umwe ahasiga ubuzima abandi 5,000 bajyanwa kwa muganga ubuzima bwabo buri hagati y’urupfu n’umupfumu.
Imiterere y’igihugu cya Iraq nayo itiza umurindi ibibazo nk’’ibi.
Abahanga mu bumenyi bw’isi bavuga ko Iraq ifite ubutaka wagabanya mu byiciro bitatu by’ingenzi.
Mu Burengerazuba no mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba hari ubutayu buri mu Burangerazuba bw’Uruzi rwa Euphrates, Iraq ikagira imisozi miremire iri mu Majyaruguru no mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba, hagakurikiraho ibibaya biri hagati y’Uruzi rwa Tigris na Euphrates .

Ubuso bwose bwa Iraq ni 438,446 km2.
Imiyaga iva mu butayu bw’iki gihugu iba ivanze ivumbi n’indi myuka ihumanye iva mu kibaya kiri hagati y’inzuzi za Euphrates na Tigris igakomereza mu mijyi yo mu bice bya Basra n’ahandi havugwa muri iyi nkuru.
Kubera ko ikirere kitagira imipaka ifatika, bimwe mu bihumanya ikirere cya Iraq biva no mu bindi bihugu byo mu Aziya abahanga bita Asie Minèure, ahantu haherereye na Turikiya.
Ni Aziya ifite amateka kuko ari ho ibihugu byagize amateka akomeye mu bihe bya kera cyane byavukiye bikarema ubwami burimo n’ubwa Babuloni aho Iraq iherereye muri iki gihe.