Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Irindi Tsinda Ry’Abarimu Ryaje Kwigisha Abanyarwanda Igifaransa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Irindi Tsinda Ry’Abarimu Ryaje Kwigisha Abanyarwanda Igifaransa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 April 2022 4:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Do you speak French written on board, France flag standing in box, language
SHARE

Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha igifaransa (OIF) uyoborwa n’Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo wohereje mu Rwanda abandi barimu 45 baje guhugura Abanyarwanda mu Gifaransa.

Aba barimu bazigisha abarimu b’Abanyarwanda bigisha mu nzego zitandukanye z’uburezi harimo n’amashuri makuru.

Aba barimu baje nta gihe kinini gishize Minisiteri y’uburezi mu Rwanda isinye amasezerano agamije guteza imbere gahunda y’imyaka ine yo kwigisha Igifaransa.

Kuri uyu wa Kane, u #Rwanda rwakiriye abarimu 45 baje kwigisha Igifaransa boherejwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha igifaransa (OIF). Aba barimu bakaba biyongereye ku bandi 24 boherejwe n'uyu muryango basanzwe bigisha mu mashuri anyuranye. #RBAAmakuru pic.twitter.com/ZKAVfgvJI2

— Rwanda Television (@RwandaTV) April 21, 2022

Iyi gahunda yitwa  Plan National Pour L’Enseignement et l’Apprentissage du Français au Rwanda.

Izashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, AFD,  mu gihe cy’imyaka ine.

Icyo gihe bmwe mu babyeyi baganiriye na Taarifa ku kamaro ko kwiga Igifaransa mu mashuri y’u Rwanda bavuze ko iyo umwana yize Igifaransa akiri muto bimworohera kumenya n’Icyongereza.

Mukamusoni yagize ati: “ Umwana wanjye nahisemo kumushyira mu ishuri ryigisha Igifaransa kugira ngo azakure akizi bityo najya kwiga Icyongereza yigiye hejuru azashobore kumenya Icyongereza byihuse.”

Undi witwa Rutamu we  yatubwiye ko  mu gihe kiri imbere Abanyarwanda nibamenya kuvuga neza Igifaransa n’Icyongereza bizabaha amahirwe yo guhangana n’ibihugu biza imbere mu bucuruzi mpuzamahanga muri Afurika cyane cyane Ibirwa bya Maurices.

Ati: “ Buriya kimwe mu bituma Ibirwa bya Maurices bitera imbere kandi bikaza imbere mu myanya itangwa n’ibigo mpuzamahanga ni uko ababituye bavuga neza Igifaransa n’Icyongereza.”

Yongeraho ko uretse no mu bucuruzi,  no mu bukerarugendo kumenya kumva no kuvuga neza indimi mpuzamahanga bifasha cyane.

Rutamu avuga ko kuba u Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kwigisha Igifaransa abarutuye ari ikintu kizarugirira akamaro kanini cyane cyane mu gihe kinini kiri imbere.

Amasezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga,  yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya ari kumwe n’Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Rémy Rioux.

Uyu muyobozi ari mu Rwanda mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.

Icyo gihe kandi yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Ikigo AFD na Minisiteri zitandukanye harimo iy’uburezi, iy’imari n’igenamigambi na Minisiteri y’ubuzima.

Hari kandi andi masezerano kiriya kigo cyasinyanye n’ubuyobozi bwa Banki Nyarwanda y’iterambere, BRD.

Akubiyemo ingingo y’uko ubuyobozi bwa kiriya kigo buzafasha iyi Banki kujya mu muryango wa Banki ziharanira iterambere mu by’imari bita International Development Finance Club (IDFC).

 

TAGGED:BufaransafeaturedIgifaransaIkigegaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Isabukuru Nziza Ku Mwamikazi W’u Bwongereza, Yujuje Imyaka 96 Y’Amavuko
Next Article Mwai Kibaki Wayoboye Kenya Yatabarutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?