Isabukuru Nziza Ku Mwamikazi W’u Bwongereza, Yujuje Imyaka 96 Y’Amavuko

Umwamikazi Elisabeth II kuri uyu wa Kane taliki 21, Mata, 2022 yujuje imyaka 96 y’amavuko. Ibirori byo kwizihiza umunsi yaboneyeho izuba witabiriwe n’abantu bacye, barimo abo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe.

Byabereye ahitwa Sandringham.

Mu modoka y’umutamenwa ya Range Rover, Umwamikazi Elisabeth II yagiye kwizihiza isabukuru ye atwawe n’umushoferi kandi ngo inyuma yari atwaye mo imbwa ze.

Umwamikazi Elisabeth II

N’ubwo muri rusange ubuzima bw’Umwamikazi Elisabeth II buhagaze neza, ariko ngo asigaye agorwa no kugenda.

- Kwmamaza -

Mu rwego rwo kwishimira isabukuru ye y’imyaka 96 Umwamikazi Elisabeth II yifotoje kandi ari kumwe n’amafarasi abiri yera de.

Imwe yitwa Bybeck Nightingale indi yitwa Bybeck Katie.

Ku rundi ruhande, abazi neza uko umwamikazi w’u Bwongereza asanzwe yishimira umunsi we w’amavuko, bavuga ko muri iki gihe atishimye kubera ko umwuzukuru  we muto witwa Harry atakimwubaha ndetse yavuye no mu bafite inshingano z’ibwami.

Ubu asigaye aba muri Amerika muri Leta ya Calfornia.

Leta ya Calfornia niyo Leta ikize kurusha izindi zose zigiza Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Umwamikazi Elisabeth II yababajwe kandi n’uko uriya muhungu we Harry ( ubu ni umugabo w’icyamamare Meghan Markle) asigaye yumvikana mu bihugu bitandukanye byo ku isi avuga  amagambo ibwami basanga atabahesha icyubahiro.

Ibi bibabaza umwamikazi kuko ngo yahoze umukunda kubi!

Yari ari kumwe n’umwuzukuru we Harry

Taliki 09, Mata, 2021 nibwo uwari umugabo w’Umwamikazi Elisabeth II yapfuye.

Yari afite imyaka 99 y’amavuko, akaba yari amaze imyaka 66 abana na Elisabeth II

Muri 1997 ubwo Elizabeth yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 avutse, yavuze ko urukundo rwe [Philip] rwamubareye agakoni k’iminsi yicuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version