Isheja Butera Sandrine wari usanzwe ari Umunyamakuru akaba yagizwe Umuyobozi wungirije wa RBA yashimiye Perezida Kagame wamuhaye izo nshingano.
Kuri X yanditse kuri uyu wa Gatandatu taliki 24, Kanama, 2024, ahagana saa tanu z’amanywa, yavuze ko azaha u Rwanda amaboko kuko ari yo rwamusabye.
Yagaragaje ishimwe afite ku mutima nyuma y’uko Perezida Kagame amugiriye icyizere.
Ati: “U Rwanda nirugusaba amaboko uzaruhe n’umutima! Ibi nibyo mwadutoje, Nyakubahwa Paul Kagame, mbashimiye icyizere mwangiriye”.
Yavuze ko mu mirimo yashinzwe muri RBA yiteguye gutanga ubwenge, umutima n’amaboko mu gukomeza kubaka u Rwanda”.
Uyu mugore yashimye kandi abamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yahawe, ababwira ko gahunda ni yayindi #RBAHafiYawe.”
Isheja Sandrine Butera ni umunyamakurukazi wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro, n’ubuzima rusange kuri Radiyo zitandukanye zo mu Rwanda.