Ishimwe Dieudonné Uzwi Nka Prince Kid Mu Rukiko

Umusore wahoze uyobora Ikigo gitegura amarushanwa y’ubwiza bw’Abanyarwandakazi witwa Ishimwe Dieudonné wamamaye ku izina rya Prince Kid yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro asomerwa ibyo aregwa.

Ari gukurikiranwaho ibyaha  by’ihohotera rishingiye ku gitsina  bivugwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Yageze mu rukiko yambaye costume y’ubururu bwijimye n’ishati yera n’inkweto zirabura zizamuye.

Prince Kid yari arinzwe n’abapolisi batatu bafite imbunda n’undi musore bigaragara ko yari ashinzwe umutekano we wa hafi.

- Advertisement -

Hari ifoto Taarifa icyesha IGIHE yerekana umwe mu babunganira abaregwa mu nkiko ahagaze imbere ya Prince Kid ariko ntituramenya niba ari we umuburanira muri uru rubanza rukurikiranirwa hafi na benshi mu Rwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version