Ishyaka ANC Riri Kwisenya

Jacob Zuma avugwaho kwimika umuco wo kudahana mu ishyaka ANC

General Siphiwe Nyanda niwe wemeza ibi. Abishingira ku makosa ya Politiki iri shyaka riyobora Afurika y’Epfo ryakoze mu mateka atari aya kera, ritigeze rikuramo isomo n’ubu akaba arigejeje ahabi. Ikosa rikomeye ni ‘umuco wo kudahana’

Siphiwe Nyanda ari mu kiruhuko cy’izabukuru ariko yigeze kuba Umugaba mukuru w’ingabo z’Afurika y’Epfo zitwa South African National Defence Force guhera mu mwaka wa 1998 kugeza mu mwaka wa 2005.

Nyuma yabaye Minisitiri ushinzwe itumanaho guhera mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2010.

Kuri we, Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo rikora amakosa, ariko ntagire icyo aryigisha mu rwego rwo kurushaho kunoza imiyoborere.

- Advertisement -

Ibi ngo nibyo bituma kugeza n’ubu ridashobora kwemera ko imidugararo imaze iminsi mu mijyi ya KwaZulu-Natal na Gauteng ryayigizemo uruhare rutaziguye.

Gen Siphiwe Nyanda avuga ko ANC iheruka kugira imiyoborere iboneye ubwo Perezida wa Afurika y’Epfo yari Thabo Mbeki.

Avuga ko muri iki gihe ririya shyaka ririmo abantu bareba inyungu zabo gusa aho kureba iz’ishyaka n’igihugu muri rusange.

Gen Siphiwe Nyanda

Ikindi avuga kiri gutuma ririya shyaka rigira ibibazo muri iki gihe, ni uko rishaka abayoboke batazirigirira akamaro, ahubwo baza ari abo guteza rwaserera.

Bamwe muri bo ni abo muri Kwa-Zulu Natal, aba bakaba ari abaturage bumva ko imibereho yabo mibi igomba guhinduka ari uko mu gihugu habaye mo akajagari.

Inama y’Inteko yaguye ya ANC yemeje ko muri iriya Ntara hagomba gushakirwa abayoboke benshi yateranye muri 2007 iteranira ahitwa Polokwane.

Abinjijwe muri ririya shyaka muri iriya nama, nibo kandi bari bashyigikiye Jacob Zuma mu yindi nama yabereye ahitwa Mangaung mu mwaka wa 2012 ubwo uyu mugabo yongeraga gutorerwa kuyobora ririya shyaka riri ku butegetsi.

Ikinyamakuru Daily Maverick cyanditse ko uriya mu Jenerali yakibwiye ko abenshi mu bateza rwaserera muri iki gihe kubera ifungwa rya Zuma ari abinjiye muri ANC mu mwaka wa 2007, bakongera kumutora mu mwaka wa 2012.

Ikindi kivugwa ni uko iyo abagize ishyaka muri rusange ari abantu b’inkomwahato, ni ukuvuga abumva rivuzwe bakarikurikiza badashishoje kandi ku nyungu z’abantu zitari iz’igihugu, ababayobora baba bagize amahirwe yo ‘kubagira ba nyamujya iyo bigiye’

Ibi Gen Siphiwe Nyanda niko asanga bimeze muri ANC y’iki gihe.

Avuga ko ikindi cyerekana ko ANC igeze aharindimuka ni uko ba ‘chairman’ bayo mu Ntara ‘bigize abantu bica bagakiza’.

Yemeza ko ibi bituma abantu bakuka umutima bakibaza niba ibyemezo abo ba ‘chairman’ basaba abanyeshyaka gushyira mu bikorwa biba byafatiwe ku rwego rw’igihugu cyangwa biba ari ibyo ku Ntara.

Mu gihe cya Zuma, Gen Siphiwe avuga ko uriya mugabo yari yarakoze uburyo bwo kwiyegereza bariya ba ‘chairman’ bakamubera amaso n’amatwi ku muntu wese washoboraga kwitambika inyungu ze, harimo n’izo yari asangiye n’abo mu muryango w’abakire b’Abahinde bitwa Gupta.

Gen Siphiwe Nyanda ati: “ Birababaje kubona ishyaka ryacu riri kwitwara gutya mu gihe ryari rimaze imyaka myinshi rizwiho gukorera mu mucyo mu nyungu z’abaturage.”

Inararibonye za ANC zarayegereye biranga…

Abasaza bo muri ANC bayimazemo igihe begereye ubuyobozi bukuru bwayo ngo babugire inama y’uko babona yasubira mu murongo ariko ngo nta kintu kinini byatanze.

Gen Siphiwe Nyanda avuga ko bariya basaza basabye ubuyobozi bwa ANC kureba uko hashyirwaho Komite ishinzwe kureba abanyamuryango basiga icyasha kuri ririya shyaka ‘bakagirwa inama’, abinangiye bakirukanwa ariko ngo ntibumviswe.

Basabye ko hategurwa Inama yo gukora kariya kazi bise National Consultative Conference ariko ntiyaba.

Ngo icyifuzo cyabo cyasubijwe ko ‘nta mwanya n’amafaranga’ bihari byo gutegura iriya nama.

Uriya musirikare avuga ko hari inararibonye ya ANC yitwa Isithwalandwe Ahmed Kathrada yanditse ibaruwa isaba ko Zuma yegura nyuma y’uko urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga rusanze yarishe ibikubiye mu ndahiro yarahiye ajya ku buyobozi.

Ikibabaje ni uko ubusabe bwe butahawe agaciro.

Byageze n’aho uwahoze ari Visi Perezida w’iri shyaka Gwede Mantashe   avuga ko gushishikariza Zuma kwegura byatuma ishyaka ricikamo ibice.

Ibi Gen Siphiwe Nyanda avuga ko ubwabyo ari ikibazo kuko byumvikanisha ko Perezida w’Ishyaka aba arusha ishyaka uburemere kandi atari byo.

Ikindi ngo kigaragaraga  ni uko abashukaga Zuma ngo yinangire areke kumvira amategeko y’igihugu n’ay’ishyaka riri ku butegetsi n’ubu ari bo bari inyuma y’ibibazo biri muri ANC by’umwihariko n’ibiri muri Afurika y’Epfo muri rusange.

Igicyenewe ni uko ANC yakwisuzuma igakosora ibitagenda neza muri yo, kandi ngo iki nicyo gihe kuko ibintu biri gufata indi ntera muri Politiki y’Afurika y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version