Nyagatare Haravugwa Mudugudu Ubuza Abaturage Kujya Kuvoma, Ngo Ni ‘Guma Mu Rugo’

Mu mugudugu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Mu Murenge wa Karangazi haravugwa umukuru w’umudugudu washyizeho bariyeri irinzwe n’abasore bafite inkoni bakumira abaturage ngo ntibajye kuvoma kuko ari ‘Guma mu Rugo.’

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere umunani tutari mu tugize Umujyi wa Kigali abadutuye bari muri ‘Guma mu Rugo.’

N’ubwo ari uko bimeze ariko, abaturage bakeneye amazi yo gutekesha ibyo bahashye cyangwa ibyo bahawe na Leta mu rwego rwo kubafasha muri ibi bihe ‘bitoroshye.’

Kuri iki Cyumweru tariki 18, Nyakanga, 2021 hari  abanyamakuru babiri ba Radio Flash bakorera muri Nyagatare bahamagawe n’abaturage ngo baze barebe akarengane bakorerwa ko kubuzwa kujya kuvoma.

- Advertisement -

Umwe muri bo usanzwe ukora ikiganiro cy’iyobokamana witwa  Fidel Mukunzi yabwiye Taarifa ko yahamagawe n’umuturage amusaba kubakorera ubuvugizi kubera ko hari abasore bashyizeho bariyeri ahantu abaturage baca bajya kuvoma bityo bakabura amazi yo gukoresha.

Mukunzi yahamagaye mugenzi we ukora ibiganiro by’imibereho y’abaturage witwa Charles Ntirenganya ngo amuherekeze  bajye kumva ikibazo cy’abo baturage.

Barahageze bahura n’abo basore bashyizeho iyo bariyeri.

Iriya bariyeri yari ikozwe n’igiti cy’ihango gishinze, gitambitseho ikindi kirekire nacyo kigenda kigahagama mu rugo rw’imiyenzi.

Mukunzi ati: “ Twarahageze Ntirenganya abaza abo basore niba kubuza abaturage kujya kuvoma biri mu mabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu abandi bamusubiza ko ari amabwiriza y’Umudugudugu.”

Ni mu mudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare nk’uko twabyanditse haruguru.

Umukuru w’Umudugudu wa Rubona witwa Sam Kalisa yaje kuza kumva uko ibintu bimeze, abanyamakuru ba Flash FM ishami rya Nyagatare bamubwira ko baje kureba ikibazo abaturage babagejejeho cy’uko babuzwa kujya kuvoma kubera abantu bashyizeho bariyeri.

Fidel Mukunzi yatubwiye ko  Mudugudu Kalisa Sam yabasubije ko ariya mabwiriza ‘ari we n’umudugudu we’ bayashyizeho.

Umunyamakuru ‘yakubiswe’ inkoni mu gituza…

Umunyamakuru Charles Ntirenganya uvugwaho gukubitirwa mu kazi

Nyuma gato ngo Kalisa yahamagaye Komanda wa Polisi, station ya Karangazi, amubwira ko hari abanyamakuru bamuteye mu mudugudu we batamumenyesheje, ko byaba byiza abazanye kuri station.

Abanyamakuru ba Flash FM bavuga ko babyemeye kuko bumvaga nta makosa bari bafite, ni uko baragenda.

Bageze imbere ahantu hari amayira abiri, mudugudu abasaba guca mu kayira kamwe ariko Charles  Ntirenganya we ahitamo guca mu kandi, mudugudu amusabye kutagakomerezamo, undi amwima amatwi, nibwo ngo mudugudu Kayiro Sam yakubise umunyamakuru inkoni mu gituza.

Icyatumye Ntirenganya ahitamo guca muri kariya kayira ngo ni uko yari azi ko gatunguka mu mudugudu uyoborwa n’umugabo w’imico myiza, utakwemera kubona umuntu ahohoterwa.

Mugenzi we witwa Fidel Mukunzi yabwiye Taarifa ko undi musore wari uri kumwe na mudugudu nawe yakubise Ntirenganya inkoni mu butugu.

Ati: “ Maze kubona ko mugenzi wanjye akubiswe, nahise mfata inkoni ya mudugudu nanga ko yakongera gukubita Charles. Ubwo twari tugeze mu mudugudu wa Gakoma, abaturage barahurura harimo n’umudamu witwa Cyomukama.”

FMukunzi yatubwiye ko yatandukanye na mugenzi we yuriye moto agiye ku kigo nderabuzima cya Karangazi kwivuza.

Umuyobozi muri Flash FM ishami rya Nyagatare ushinzwe ibiganiro witwa Issa Kwigira nawe yabwiye Taarifa ko umukozi we yahohotewe kandi ko bidakwiye.

Ati: “Abaturage babujijwe kuvoma basabye umunyamakuru wacu uhatuye witwa Charles NTIRENGANYA kubakorera ubuvugizi kuko ahantu hatandukanye bahashyize ibimeze nka Barrière, abasore bahari bafite inkoni ngo bari kubabuza kujya kuvoma, Charles ajyayo kureba, abo basore basinze bafatanyije na ‘Mudugudu’ aba ariwe bakubita izo nkoni. Yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Karangazi.”

Amakuru Kwigira yatubwiye ko afite avuga ko henshi muri Nyagatare haba abasore bitwaza inkoni bakazikoresha urugomo.

Icyo ‘Mudugudu’ abivugaho kiratangaje…

Taarifa yabajije Umukuru w’Umudugudu uvugwaho gukorera bariya banyamakuru urugomo no gushyiraho bariyeri ibuza abaturage kujya kuvoma kubera ko ari Guma mu Rugo Bwana Sam Kalisa asubiza ko yabisobanuriye bihagije inzego za Leta, ko ananiwe.

Ati: “ Rwose nabisobanuye bihagije, ubu ndananiwe. Naraye mbisobanurira inzego za Leta n’izindi. Ubu rero ndananiwe uze kumpamagara saa sita z’amanywa…”

Akarere ka Nyagatare kati: “ Umunyamakuru Ntirenganya yiryamitse hasi ngo bamukubise…”

Nyuma yo guhamagara uvugwaho ruriya rugomo, akadusubiza mu magambo twanditse haruguru, twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Bwana David Claudian Mushabe ngo agire icyo avuga ku bivugwa kuri uriya muyobozi ntiyatwitaba.

Ni ko byagenze no ku Muyobozi w’aka karere ushinzwe imibereho myiza Madamu Juliet Murekatete.

Ku rukuta rwa Twitter rw’Akarere ka Nyagatare niho hagaragara icyo buvuga kuri kiriya kibazo.

Buhakana ko Charles Ntirenganya yakubiswe, ahubwo bukemeza ko yahuye na commandant wa Police mu Murenge ‘ahita aryama hasi ngo bamukubise.’

Ngo  ni bwo commandant yamufotoraga kugira ngo atagira aho arwana bikitirirwa abatamukubise.

Ngo Charles Ntirenganya ‘yigushije magwandi’

Ikindi ni uko ubuyobozi bwa Nyagatare buvuga ko Ntirenganya atigeze ajya kwivuza haba ku kigo nderabuzima cya Mbale cyangwa icya Ndama biri mu murenge wa Karangazi.

Hagati aho umuntu yakwibaza uwigiza nkana hagati y’umunyamakuru n’ikigo akorera kizwi, hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare.

Mu kiganiro giherutse guhuza inzego zishinzwe kureba uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 akurikizwa hamwe n’abanyamakuru, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu JMV Gatabazi yihanangirije abayobozi mu nzego z’ibanze bahutaza abaturage bitwaje ko bari kureba uko ariya mabwiriza yubahirizwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version