Urwego Rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) rwahawe Romeo Ngarambe nk’Umuyobozi Mukuru mushya warwo.
Ngarambe atangiye izi nshingano mu gihe cy’iterambere rikomeye ry’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, aho CMA(Capital Market Authority) iri gushyira imbaraga mu kubaka isoko rifite umutekano, rikora neza kandi ririmo byose, rishyigikira ishoramari rirambye kandi rikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Agaruka kuri iri shyirwaho, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya CMA, Marc Holtzman, yavuze ati: “Romeo afite uburambe bw’imyaka irenga 13 ku rwego mpuzamahanga nk’umuyobozi mu by’imari n’ishoramari, akagaragaza ubushobozi bwihariye mu guteza imbere ubucuruzi, imikorere y’amasoko y’imari no gutanga inama ku bigo bikomeye bikorera mu bihugu byinshi.”
Amushima ko yagaragaje ubunararibonye mu gushyiraho ingamba z’imari, gukomeza imiyoborere myiza no guteza imbere ibipimo by’imikorere bihuye n’intego z’ibigo, hubahirizwa amategeko n’amabwiriza.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa nawe yagize ati: “Ngarambe yagaragaje ubushobozi mu kuyobora amatsinda atandukanye, aba umuntu usesengura imibare y’ubukungu mu buryo buboneye rifasha abayobozi gufata ibyemezo, kubaka ubufatanye bw’igihe kirekire no kunoza imikorere mu nzego zikora mu buryo buhinduka kandi bushingiye ku guhaza ibyifuzo by’abakiriya.”
Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa CMA, Ngarambe yari afite imyanya yo hejuru mu by’imari muri Corning Inc.,( Ikigo cy’imari n’imigabane gikorera muri Amerika), aho yari ashinzwe igenamigambi ry’ingengo y’imari, igenzura n’iteganyabikorwa, raporo z’imari, isesengura ry’ishoramari n’ingamba zo kunoza imiyoborere mu bikorwa bitandukanye by’iki kigo.
Yabaye kandi Umujyanama Mukuru mu bijyanye n’ingaruka z’ubucuruzi muri Deloitte & Touche LLP( nacyo ni ikigo cyo muri Amerika), aho yayoboye imishinga ijyanye n’amasoko y’imari n’inama ku ishoramari, harimo isuzuma ry’imishinga (due diligence), igenzura ry’imari iteguye mu buryo bwihariye no kurengera inyungu z’abashoramari.
Mu bijyanye n’amashuri, Romeo Ngarambe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Master of Science) mu Ibaruramari yakuye muri Binghamton University, ndetse n’iya mbere ya kaminuza (Bachelor of Science) mu Butegetsi bw’Ubucuruzi yakuye muri Toccoa Falls College.
Afite kandi impamyabushobozi ya Project Management Professional (PMP), igaragaza ubuhanga mu kuyobora imishinga.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance akaba na Visi Perezida wa CMA, Hortense Mudenge, yavuze ko iri shyirwaho ari intambwe ikomeye.
Yagaragaje ko kongera imikoranire hagati ya Kigali International Financial Centre, Rwanda Stock Exchange na CMA bizihutisha ibikorwa byo gukurura ishoramari mpuzamahanga no kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’imari ry’u Rwanda.
Ishyirwaho rya Ngarambe rigaragaza ubushake bwa CMA bwo gukomeza kugira ubuyobozi bukomeye kandi bufite icyerekezo, mu gihe uru rwego rukomeje gushimangira icyizere cy’abashoramari, kunoza imikorere y’amabwiriza agenga isoko no guteza imbere intego z’igihe kirekire z’isoko ry’imari mu Rwanda.

