Isomwa Ry’Urubanza Rwa Dubai Ryasubitswe

Urukiko rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Dubai umunyemari Dubai( amazina ye ni Jean Nsabimana) nabo bareganwa. Ni gahunda yari iteganyijwe saa munani z’amanywa kuri kuri uyu wa Gatanu taliki 19, Mutarama, 2024.

Urukiko rwavuze ko rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Dubai kubera ko umwanditsi w’urukiko akirwandika.

Bari basanzwe baburana ku byaha byerekeranye no ukwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Abandi bareganwa na Dubai ni Nyirabihogo Jeanne d’Arc, Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Raymond na Bizimana Jean Baptiste.

Baregwa kandi icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite gihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko uwabihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni Frw 5  na miliyoni Frw 10.

Mu idosiye baregwamo harimo abazahanwa nk’abafatanyacyaha muri icyo cyaha hakurikijwe ingingo ya 85 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umufatanyabikorwa ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Mu iburanisha ryabaye mu Ukuboza, 2023, ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dubai n’abo bareganwa ko nibahamwa n’ibyo bakurikiranyweho, we yazahanishwa gufungwa imyaka irindwi(7) n’ihazabu ya Miliyoni Frw 3.

Idosiye ya Dubai yeguwe nyuma y’uko yubatse inzu mu Mudugudu uri mu Murenge wa Kinyinya uzwi nka Urukumbuzi wubatswe na Dubai.

Nyuma  zaje kunyagirwa zisenyuka bitamaze kabiri.

Nyuma y’icyo kibazo, inzego ntizabitinzeho cyane kugeza ubwo Perezida Kagame abigarutseho ubwo yarangizaga Itorero rya Barushingwangerero.

Yabajije abari aho impamvu ituma umuntu akora ibyo yishakiye bikagira ingaruka ku bandi ntihagire ugira icyo abikoraho, ahubwo abantu bakabirebera.

Nyuma y’uko Perezida Kagame agaragaje iki kibazo ni bwo inzego zatangiye gukora iperereza ndetse abantu batanu baza gutabwa muri yombi.

Abo nibo bari busomerwe kuri uyu wa Gatanu taliki 19, Mutarama, 2024.

Bisa n’aho iyo Perezida Kagame atabikomozaho, ntacyo byari bibwiye inzego!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version