Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Isomwa Ry’Urubanza Rwa Rusesabagina Ryimuwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Isomwa Ry’Urubanza Rwa Rusesabagina Ryimuwe

Last updated: 18 August 2021 8:54 am
Share
SHARE

Urukiko Rukuru – urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka – rwatangaje ko isomwa ry’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 ritakibaye ku itariki ryari ryatangajweho, kubera ko urukiko rutararangiza kwandika urubanza.

Byari biteganyijwe ko abo bose baregwa ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibikorwa by’imitwe ya MRCD/FLN, urubanza rwabo ruzasomwa ku wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021.

Umuvugizi w’inkiko Mutabazi Harrison yabwiye Taarifa ko bitewe n’ubunini bwa dosiye, urukiko rutarangije kwandika urubanza ku buryo hagikenewe indi minsi.

Yakomeje ati “Urukiko ntirurarangiza kwandika urubanza, ariko ibindi muzabimenya ku wa Gatanu, nibwo tuzabamenyesha itariki rwimuriweho.”

Rusesabagina afatwa nk’uyoboye ishyaka MRCD ryashinze umutwe witwaje intwaro wa FLN (Forces de Libération Nationale), wagabye ibitero byishe abaturage mu Rwanda ndetse bikanabasahura mu myaka ya 2018 na 2019.

Byagabwe cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ndetse no mu Karere ka Rusizi.

Uko ari 21 Ubushinjacyaha bwabasabiye ibihano bitandukanye, bijyanye n’uburemere bw’ibyaha buri wese akekwaho. Urugero nka Rusesabagina ufatwa nk’ukuriye iri tsinda ryose yasabiwe gufungwa burundu, mu gihe abandi basabiwe igifungo kiri mu myaka 20 kuzamura.

Bitandukanye n’abandi, ntabwo Rusesabagina yemeye kwiregura, kuko yivanye mu rubanza avuga ko adateze guhabwa ubutabera buboneye, aburanishwa atari mu rukiko.

Urukiko Rwemeje Ko Rusesabagina Aburanishwa Adahari

Yasabiwe kiriya gihano kubera ibyaha ashinjwa birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba,

Yashinjwe kandi gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Muri urwo rubanza Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rukuru guhamya Nsabimana Callixte Sankara ibyaha by’iterabwoba no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, rukamukatira gufungwa imyaka 25 mu gihe igihano gikuru cyagombaga kuba igifungo cya burundu.

Umushinjacyaha yasobanuye ko ari icyemezo bafashe kubera ko ubwo Nsabimana yabazwaga guhera mu Bugenzacyaha ndetse no mu rukiko, yemeye ibyaha akuriranyweho, arabyicuza kandi abisabira imbabazi ku bakorewe ibyaha, ubuyobozi bw’igihugu n’umuryango nyarwanda.

Indi mpamvu ngo ni uko ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ndetse anaburana, yatanze amakuru menshi yafashije mu iperereza, mu ikurikiranacyaha kuri we “no ku bandi bafatanyije gukora ibyaha.”

Nsabimana ‘Sankara’ Yafashwe n’Ikiniga, Nsengimana Herman Aririra Imbere y’Abacamanza

TAGGED:featuredNsabimana CallixtePaul RusesabaginaUrukiko Rukuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 1,941 Bahitanywe N’Umutingito Wo Muri Haiti
Next Article Umuturage W’I Rulindo Akurikiranyweho Guca Amatiyo Y’Amazi ‘Nkana’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?