Urukiko Rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka – rwatangaje ko isomwa ry’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 ryigijwe inyuma ho ukwezi kumwe, rukazasomwa ku wa Mbere tariki 20 Nzeli 2021.
Ku wa Gatatu nibwo byatangajwe ko urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibikorwa by’imitwe ya MRCD/FLN, rutagisomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021. Ni ko byari byemejwe ubwo abaregwa bari bamaze kwiregura no gusabirwa ibihano.
Umuvugizi w’inkiko Mutabazi Harrison yabwiye Taarifa ko bitewe n’ubunini bwa dosiye, urukiko rutarangije kwandika urubanza ku buryo hagikenewe indi minsi.
Yakomeje ati “Urukiko ntirurarangiza kwandika urubanza, ariko ibindi muzabimenya ku wa Gatanu, nibwo tuzabamenyesha itariki rwimuriweho.”
Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu rwaje gutangaza ko isomwa ry’urubanza ryimuriwe ku itariki nk’iyi, mu kwezi gutaha.
Ruti “Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruramenyesha ko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo areganwa na bo ryimuriwe ku wa Mbere tariki ya 20 Nzeli 2021, saa tanu z’amanywa (11:00 CAT).”
Rusesabagina afatwa nk’uyoboye ishyaka MRCD ryashinze umutwe witwaje intwaro wa FLN (Forces de Libération Nationale), wagabye ibitero byishe abaturage mu Rwanda ndetse bikanabasahura mu myaka ya 2018 na 2019.
Byagabwe cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ndetse no mu Karere ka Rusizi.
Uko ari 21 Ubushinjacyaha bwabasabiye ibihano bitandukanye, bijyanye n’uburemere bw’ibyaha buri wese akekwaho. Urugero nka Rusesabagina ufatwa nk’ukuriye iri tsinda ryose yasabiwe gufungwa burundu, mu gihe abandi basabiwe igifungo kiri mu myaka 20 kuzamura.
Bitandukanye n’abandi, ntabwo Rusesabagina yemeye kwiregura, kuko yivanye mu rubanza avuga ko adateze guhabwa ubutabera buboneye, aburanishwa atari mu rukiko.
Yasabiwe kiriya gihano kubera ibyaha ashinjwa birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba,
Yashinjwe kandi gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Muri urwo rubanza Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rukuru guhamya Nsabimana Callixte Sankara ibyaha by’iterabwoba no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, rukamukatira gufungwa imyaka 25 mu gihe igihano gikuru cyagombaga kuba igifungo cya burundu.
Umushinjacyaha yasobanuye ko ari icyemezo bafashe kubera ko ubwo Nsabimana yabazwaga guhera mu Bugenzacyaha ndetse no mu rukiko, yemeye ibyaha akuriranyweho, arabyicuza kandi abisabira imbabazi ku bakorewe ibyaha, ubuyobozi bw’igihugu n’umuryango nyarwanda.
Indi mpamvu ngo ni uko ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ndetse anaburana, yatanze amakuru menshi yafashije mu iperereza, mu ikurikiranacyaha kuri we “no ku bandi bafatanyije gukora ibyaha.”