Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Ifite Perezida Mushya: Isaac Herzog
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Ifite Perezida Mushya: Isaac Herzog

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 July 2021 12:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Saa cyenda n’igice ku isaha y’i Kigali Kuri uyu wa Gatatu tariki 07, Nyakanga, 2021 nibwo Isaac Herzog yarahiriye kuyobora Israel nka Perezida wayo. Ni Perezida wa 11 wa Israel, usimbuye Reuven Rivlin.

Nyuma yo kurahirira kuyobora Leta ya Kiyahudi, Herzog yakomereje mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, yakirwa na Reuven Rivlin wamuhaye ikaze.

Rivlin we yahise yitahira asubira mu buzima busanzwe bw’abaturage ba Israel.

 Amateka azandika iki?

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Isaac Herzog ni umunyapolitiki akaba n’umwanditsi ukomeye.

Yahoze ayobora ikigo kitwa Jewish Agency, kikaba ari ikigo gifite intego y’uko buri Muyahudi aho ari hose ku isi yiyumvamo mugenzi we kandi buri wese akumva ko ubutaka bw’ivuko ari Israel, agaharanira kuyirinda no kuyiteza imbere.

Se umubyara nawe yigeze kuba Perezida wa Israel uwo akaba ari Chaim Herzog. Yayoboye manda ebyiri z’imyaka itanu, buri manda ikaba yari igizwe n’imyaka itanu.

Nyuma imyaka igize manda yaje kugabanywa iba irindwi, idashobora kongera gutorerwa.

Perezida wa Kabiri wa Israel witwaga Yitzhak Ben-Zvi we yayiboye manda ya gatatu ariko aza kwitaba Imana itayirangije.

- Advertisement -

Yari amaze amezi ane arahiye.

Mu mateka ya ba Perezida ba Israel, Moshe Katsav niwe wa mbere  wafunzwe azira gukorera umugore ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Aho afunguriwe yahisemo gushyira politiki ku ruhande, yigira iwe yita ku bye harimo no gukorera ubusitani.

Shimon Peres wamusimbuye niwe wabaye Perezida wa Israel ukuze kurusha abandi kuko yari afite imyaka 84 y’amavuko.

Muri Israel Perezida aba ari nk’umubyeyi w’igihugu. Nta shyaka agira ahubwo areba ibifitiye igihugu cyose akamaro, ntaho ahengamiye.

Ku rundi ruhande ariko, aba Perezida babiri nibo bigeze kugaragaza imyitwarire ya politiki mpuzamahanga, bakaba barabikoze ubwo haganirwaga ku masezerano yiswe Balfour Declaration.

Abo ni  Weizmann na Katzir.

Ba Perezida ba Israel bose uko bakabanye harimo na Moshe Katsav bakoze uko bashoboye bashyira imbere inyungu za Israel batitaye ku kindi icyo aricyo cyose.

Ibi niko bigomba kugenda no kuri Isaac Herzog.

Agomba kumara ibyumweru bibiri yiga amenyera uko ibintu bikorwa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Hagati aho azaba yakira inyandiko z’abandi Bakuru b’ibihugu bamushimira intambwe yateye, ari nako abamenyesha gahunda afite yo guhangana na Iran.

Nta na rimwe Israel izatuza igihe cyose izi neza ko Iran ikora intwaro za kirimbuzi.

Ni nako azaba amenyana n’abandi bakozi bazakorana mu biro bye.

Yabwiye The Jerusalem Post ko intego ye ku ikubitiro izaba iyo gukomeza guhesha Israel isura nziza mu mahanga no gutuma abayituye bumva batekanye.

Asanzwe ari umunyamategeko wabigize umwuga kandi ni ko biri no ku mugore we witwa Machal Herzog.

Uyu mugore amaze imyaka 13 ayobora Ikigo cy’abagiraneza kitwa Maurice and Vivienne Wohl Philanthropic Foundation.

We n’umugabo we bafitanye abana batatu bakuru.

Aba bana ntibemerewe kubana na Se na Nyina mu Biro by’Umukuru w’Igihugu biba i Yeruzalemu.

Israel ni igihugu kigira abanyapolitiki bahozwa ho ijisho cyane n’itangazamakuru k’uburyo abenshi bahora mu bibazo bya Politiki ndetse bamwe bakegura, abandi bagafungwa.

Biteganyijwe ko azahitamo uwitwa Naor Ihia ngo azamubere umuvugizi.

Ihia yigeze kuba umuvugizi wa Benjamin Netanyahu.

Naor Ihia aracyari muto kuko afite imyaka 32 y’amavuko.

TAGGED:AbayahudifeaturedHerzogIsraelPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bimwe Mu Byabanjirije Iyicwa Rya Perezida Wa Haïti
Next Article Muri Kigali Henshi Ibikoresho Byo Gupima COVID Byabuze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?