Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Igiye Guhugura Abanyeshuri B’u Rwanda Ku Mivugire Ikwiye Umuyobozi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Israel Igiye Guhugura Abanyeshuri B’u Rwanda Ku Mivugire Ikwiye Umuyobozi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 April 2022 10:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ambasade ya Israel mu Rwanda yaraye itangije ubukangurambaga yise Birashoboka, bugamije gufasha urubyiruko  kugira ubumenyi bufatika mu kuyobora bagenzi babo .

Itangazo ryavuye muri iyi Ambasade rivuga ko aba mbere bazahabwa ubu bumenyi ari abanyeshuri mu mashuri yisumbuye bafite hagati y’imyaka  16 n’imyaka 22  y’amavuko.

Bimwe mu bikubiye mubyo  bazigishwa ni ukumenya kuvugira mu ruhame, kwimenya no gushyira mu gaciro, guterekeza byimbitse, gutoranya ibivugwa n’ibitavuga, kumenya gukorana n’abandi no kwifata.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam avuga ko gutsinda mu ishuri byonyine bidahagije, ko no kumenya ubundi buryo bwo kwifata mu bandi nabyo ari ingenzi ku munyeshuri wifuza kuzaba imena mu bantu.

Ati: “ Burya abantu benshi bafite ubumenyi n’ibitekerezo bihanitse mu mutwe ariko ntibafite uburyo bwiza bwo kumenya kubibwira abandi kandi kutagira ubu bumenyi ni igihombo kuri bo no  ku bandi babakikije.”

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam

Avuga ko uburyo bise Birashoboka Mentorship Hub  buzafasha urubyiruko rwinshi kumenya uko rwamenyesha abandi ibyi rufite mu mutwe bityo rukabungura ariko narwo bikarugirira akamaro.

Umwe mu bari mu gikorwa cyo gutangiza buriya bukangurambaga usanzwe uyobora ikigo Rwanda We Want witwa Tristan Murenzi yavuze ko afite icyizere cy’uko buriya bukangurambaga buzagira icyo busigera abazabuhabwa.

Ati: “ Nizeye ko ubukangurambaga bwa Birashoboka Mentorship Program  buzafasha urubyiruko rw’u Rwanda kugira ubundi bumenyi bwisumbuye k’ubwo rwari rufite kandi buzatuma abazabuhabwa barushaho kugira ubuzima bwiza .”

Umunyeshuri wo mu Rwunge rw’amashuri rwa Rugango witwa Dylan Nizeyimana yemera ko buriya bumenyi buzamufasha kumenya kuvugira mu ruhame, iby’isoni bikamuvamo.

Ati “ Kuganira n’abandi bikunze kungora. Icyakora nizeye ko gukorana n’abandi no guhugurwa n’abarimu tuzahabwa na Ambasade  ya Israel azamfasha kwivanamo amasoni.”

Ibi kandi abihuriraho na Jolly Nyirahategekimana w’imyaka 17 y’amavuko nawe wiga kuri ririya shuri.

Buriuua bukangurambaga buzakorwa k’ubufatanye bwa Ambasade ya Israel, ikigo Resonate Workshops, Bridge2Rwanda, Igire Rwanda Organization na  iDebate Rwanda.

Abanyeshuri batangiye kwiga imvugo ikwiye gukoreshwa mu ruhame
TAGGED:AbanyeshuriAmbasaderifeaturedIsraelRwandaUruhame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jeannette Kagame Yasabye Ba Nyampinga Kwibuka Ko Ari Ab’Igihugu
Next Article Bugesera: Abakobwa Biga Muri Gashora Girls Academy Bahuguwe Kwirinda Ibiyobyabwenge N’Ubutagondwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?