Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Irakoresha Ibifaro Bitarimo Ingabo Mu Ntambara Na Hamas
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Irakoresha Ibifaro Bitarimo Ingabo Mu Ntambara Na Hamas

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 June 2025 8:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Israel iri gukoresha izi modoka zitarimo abasirikare ariko zipakiye bombe zigaturikizwa mu birindiro bya Hamas.
SHARE

Ingabo za Israel zatangije uburyo bushya bwo kurwana na Hamas mu ntambara iri kubera muri Gaza bwo kohereza mu bice byatoranyijwe ibifaro byuzuyemo bombe kandi bitarimo abasirikare, bagaturikirizwa mu ntera ndende.

Ibyo bifaro mu Cyongereza babyita Armored Personnel Carriers (APCs), bikagira ikoranabuhanga rituma abapilote babyo babiyoborera mu ntera ndende bigakora akazi nta musirikare ubirimo.

Mbere yo guhaguruka, babanza kubipakiramo bombe zipima toni nyinshi ubundi bakabireka bikagana mu bice byatoranyijwe neza nyuma yo kugenzura aho umwanzi aherereye.

Intego iba ari iyo kwica abanzi benshi mu gihe gito kandi nta musirikare wa Israel uhasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere.

Ni uburyo bwo kurwana na Hamas butigeze bukoreshwa kuva intambara  hagati ya Israel na Hamas itangira tariki 07, Ukwakira, 2023 nyuma y’igitero Hamas yayigabyeho kikica abantu 1,200 abandi 250 ikabatwara bunyago.

Ubukana bw’iturika rya bombe ziri muri izo modoka za gisirikare burakomeye k’uburyo ryumvikana mu bice byinshi bwo rwagati muri Israel.

Ayo mayeri yo kurwana na Hamas yatekereje mu gihe gishize ubwo imwe muri ziriya modoka yatwikirwaga ahitwa Shejaia muri Gaza.

Yari imodoka y’umutwe w’ingabo za Israel zikambitse mu bitwa bya Golani.

Abagaba b’ingabo z’iki gihugu bahise batekereza ko byaba byiza hatangijwe uburyo buvugwa aha kuko bufasha mu guhashya umwanzi nta musirikare wa Israel ushyizwe mu kaga ko kwicwa cyangwa gukomerekera ku rugamba.

Intego ya Israel guhera Tariki 17, Gicurasi, 2025 ni iyo gusenya igice kinini cya Gaza kugira ngo ahantu hose abarwanyi ba Hamas baherereye hasenywe, nabo bishwe bityo abajyanywe bunyago babohorwe.

TAGGED:IbirindiroIbisasuIngaboIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Rwanda Mu Bufatanye N’Iza Misiri
Next Article Intego Y’u Rwanda Ku Byerekeye Umukamo Mu Myaka Ine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?