Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Irateganya Gutera Iran ‘Vuba Aha’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Israel Irateganya Gutera Iran ‘Vuba Aha’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 June 2025 2:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imwe muri kajuguju za gisirikare ba Israel.
SHARE

Ntiharamenyekana igihe nyacyo bizabera, ariko ikizwi ni uko Israel iri gutegura igitero vuba aha kuri Iran nk’uko itangazamakuru ryo muri ibi bihugu byombi ribyemeza.

Si ho gusa babivuga batyo ahubwo no muri Amerika niyo ntero, bakemeza ko ibiganiro byo kubuza Iran gukora Iranium biri gukorwa hagati yayo na Amerika nibidatanga umusaruro, hazakurikiraho intambara.

Ikinyamakuru NBC cyatangaje inkuru yasubiwemo na The Jerusalem Post ivuga ko hari ahantu hatanu cyakuye amakuru yemeza ko Israel izatera Iran mu gihe gito kiri imbere.

Israel ivuga ko ibyo bitero izabikora niyo yaba idashyigikiwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Andi makuru ya CBS avuga ko i Yeruzalemu bamaze kwitegura mu buryo bufatika gutera Iran.

Iran nayo ntisinziriye kuko Minisitri wayo w’ingabo yabwiye abanyamakuru ko uzayitera wese izamwivuna.

I Teheran bavuga kandi ko batazareka gutunganya ubutare bwa Iranium ngo babukoreshe mu guteza imbere inganda zabo, ibintu Abanyamerika na Israel bavuga ko ari urwitwazo.

Ingabo z’iki gihugu kandi ziherutse gukora imyitozo ya gisirikare yo kwereka abanzi bacyo ko uzahirahira akagitera azaba ashaka urupfu.

Mu rwego rwo kwirinda ingaruza zazagera ku basirikare bayo baba muri Iraq n’abakozi ba Ambasade yayo i Bagdad, Amerika yasabye abakozi badakenewe mu mirimo ihambaye gutaha.

Umwuka w’intambara hagati ya Iran na Israel umaze igihe ariko ntiraba intambara yeruye.

Abasesengura ibintu n’ibindi bavuga ko umunsi yabaye, izaba ari kirimbuzi kurusha iziri ahandi hose muri iki gihe.

Abasomyi bakwiye kumenya ko Israel na Iran ari ibihugu bidaturanye na gato.

Inzira ya bugufi ariko yo mu ndege yo kuva muri Israel kugera muri Iran ireshya na Kilometero 1,724.48 naho iya bugufi uciye ku butaka ni Kilometero1,337.64.

Kugira ngo ugereyo, ushobora guca muri Turikiya, Lebanon, Jordan, Iraq na Arabie Saoudite.

TAGGED:IgiteroIntambaraIranIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuhinde: Indege Yari Irimo Abantu 242 Yahiye
Next Article Uko Ubukungu Bw’u Rwanda Buzaba Buhagaze Mu Myaka Ine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?