Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel na Palestine Umuriro WONGEYE WATSE
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel na Palestine Umuriro WONGEYE WATSE

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 June 2021 6:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Agahenge kari kamaze igihe gito gasinywe hagati ya Israel na Hamas( iyi niyo itegeka Gaza) kaburijwemo nyuma y’uko indege z’intambara za Israel zongeye kurasa mku birindiro bya Hamas zihimura ku banya Palestine bari kongereza ibipulizo birimo ibintu bitwika ku butaka bwa Israel.

Ibi bipulizo biragwa mu mirima y’Abayahudi igatwika imyaka bateye ndetse n’ibindi bintu batunze bidakomeye cyane bigashya.

Abanya Palestine bafata ibipulizo bakabishyiramo gaz umuyaga ukabigusha mu mirimo y’Abayahudi baturika umuriro ukaka

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo za Israel rivuga ko ziteguye guhangana n’abahungabanya umutekano wa Israel uburyo ubwo ari bwo bwose bakoresha.

Agahenge impande zombi ziheruka gushyiraho umukono kari kagezwemo uruhare na Misiri.

Kasinywe nyuma y’intambara yamaze iminsi 11.

Minisitiri w’Intebe mushya wa Israel Bwana Naftali Bennett aherutse kuvuga ko igipulizo kizagwa ku butaka bwa Israel kigatwika imyaka abaturage bayo bahinze kizafatwa nk’aho ari rocket bahateye.

Iki ni ikigeragezo cya mbere kuri Guverinoma ya Naftali Bennett

Ibi ngo bizatuma Israel irasa Bombe muri Gaza.

Hagati aho, abayobozi ba Hamas batangaje ko Abayahudi nibakora urugendo bita ‘kwerekana amabendera’, bakarukora bagana muri Yeruzalemu y’i Burasirazuba, bizabafatwa nk’umwanduranyo bityo ikazarasa kuri Israel.

Yeruzalemu y’i Burasirazuba Abarabu bayifata nk’iyabo, bityo ko ntawe ukwiye kuyivogera.

Abayahudi bamwe bati: ‘ Abarabu Bicwe’

Iyi ni intero iri guterwa na bamwe mu Bayahudi b’abahezanguni bari mu rugendo bagana muri Yeruzalemu y’i Burasirazuba.

Guhera kuri uyu wa Kabiri, byabaye ngombwa ko Polisi ya Israel ijya kubatesha ngo badakomeza kwatsa umuriro mu mitwe y’Abarabu, ni ukuvuga abatuye muri Israel n’abo mu bindi bihugu.

Ibibazo byaraye byadutse muri Israel ni icyo kigeragezo cya mbere Guverinoma ya Naftali Bennett igiye guhangana nacyo itaramara n’Icyumweru irahiriye imirimo mishya.

Ishami ry’ingabo za Israel rishinzwe kurwanya inkongi rivuga ko ibipulizo byoherejwe muri Israel n’abanya Palestine byatwitse hegitari 20 z’imirimi y’abaturage ba Israel baturanye na Gaza.

Hagati aho umuvugizi wa Hamas yavuze ko bari bukore uko bashoboye kose bagakumira ko Abayahudi bavogera Yeruzalemu y’i Burasirazuba.

Kuri Israel ariko Yeruzalemu yose uko yakabaye ni umurwa mukuru wayo, nta gice na gito cyayo kivuyeho.

Iby’uko igice cyayo cy’i Burasirazuba ari icya Palestine ntibabikozwa.

Yeruzalemu y’i Burasirazuba niyo imaze iminsi yarabaye intandaro y’intambara hagati ya Israel na Palestine iyobowe na Hamas

Urugendo rwo kuzengurukana amabendera ya Israel muri Yeruzalemu yose, ruba rugamije kwishimira ko Israel yigaruriye uyu murwa ufatwa nk’Umurwa mukuru w’iteka wayo kuva ku ngoma y’Umwami Dawidi kugeza n’ubu.

Ubwo ruriya rugendo rwari rurimbanyije, bamwe mu Bayahudi b’abahezanguni baririmbaga indirimbo zisaba ko Abarabu bapfa, ariko Polisi ihangana nabo igamije gucubya ubwo burakari.

Abanya Palestine nabo barakaye bavuga ko batangije icyo bise ‘Umunsi w’Umujinya’ ugomba gukora akantu mu gace ka West Bank kigaruriwe na Israel.

Hagati aho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel witwa Yair Lapid yamaganye Abayahudi bari kuririmba indirimbo zifuriza urupfu Abarabu, avuga ko ziri ‘guhesha isura mbi abaturage ba Israel muri rusange.’

Polisi ya Israel iri gukora uko ishoboye ngo ibuze abaturage ba Israel kugana mu gace gatagatifu gahuriwe ho n’amadini atatu ari yo Islam, Ubukirisitu n’Idini ya Kiyahudi.

Polisi ya Israel irakora uko ishoboye ngo ikumire abigaragambya ngo batagera ku gice cya Yeruzalemu y’i Burasirazuba bigakomeza kwenyegeza umuriro

Ku banya Israel ariko, nta mpamvu n’imwe yagombye kubabuza kugendaga amabendera y’igihugu cyabo aho bashatse muri kiriya gihugu cyane cyane muri Yeruzalemu bafata nk’Umurwa mukuru w’Igihugu cyabo kandi kuva na Mbere ya Yezu Kristu.

Ku Bayahudi, Yeruzalemu YOSE ni iyabo
TAGGED:AbarabufeaturedIngaboIsrael. Palestine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Gen Mubarakh Muganga Yakiriye Abasirikare Bakuru Ba Nigeria
Next Article Umusaruro Mbumbe W’U Rwanda Mu Gihembwe Cya Mbere Cya 2021 Wifashe ute?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?