Israel ni igihugu kizi umwanzi n’umukunzi

Israel ni igihugu kihariye mu ngeri nyinshi. Twirengagije ibindi tukareba ububanyi n’amahanga bwayo dusanga kuva yabaho yarakoze uko ishoboye ngo ibane n’amahanga yaba abanzi cyangwa abakunzi. Kugira ngo ibane n’abanzi bayo byayisabye gukoresha uruhembe rw’umuheto, utayikunze nayo ikamwanga ikamurasa yabona yugarijwe akemera umubano ku ngufu. Inshuti zayo babanye neza mu gihe cyahise kandi n’ubu niko bikimeze.

Ububanyi n’amahanga bwa Israel bwabayeho na mbere y’uko iba igihugu cyemewe n’amahanga muri 1948.

Mu mwaka wa 1897, nibwo umugabo Abayahudi bafata nk’umubyeyi wabo wa vuba aha( kuko kera hari abandi nka Mose n’abandi) witwa Théodore Herzl  yatangije ibitekerezo byo kwiyumvamo Ubuyahudi nyabwo, bakibuka Siyoni.

Kuri Théodore Herzl, Siyoni  bwari uburyo bwo kwibutsa Abayahudi bose, aho bari bari aho ariho hose ku isi ko iwabo ari muri Israel, i Siyoni.

- Kwmamaza -

Kwari ukubakumbuza iwabo. Amaze gutunganya kiriya gitekerezo, yakigejeje ku bayobozi b’isi bakomeye(USA, u Bwongereza…) kugira ngo bagishyigikire, batangire bahe inkunga Abayahudi yo kubafasha kwisuganya bakazataha iwabo igihe nyacyo kigeze.

Ubu bukangurambaga bwaje gutuma u Bwongereza butangaza ko bushyizeho imidugudu y’Abayahudi muri Palestine.

Bwabitangarije mu itangazo ryasohotse tariki 02, Ugushyingo, 1917 rishyizweho umukono n’uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabwo witwa Arthur Balfour.

Iyi ntsinzi y’ububanyi n’amahanga yagezweho binyuze ku bukangurambaga bwakozwe n’Abayahudi bavugaga rikijyana muri kiriya gihe barimo Lord Walter Lionel Rothschild.

Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’isi, u Bwongereza bwasanze ibyo gutuza Abayahudi n’Abarabu, bagatura baturanye kandi badashyamiranye butabivamo buhitamo kubiharira Umuryango w’Abibumbye.

Tariki 29, Ugushyingo, 1947, Umuryango w’Abibumbye  waje gutora umwanzuro wiswe uwa 181, uba umwanzuro wo kugabanya ubutaka Abarabu n’Abayahudi, buri ruhande rukagira  ubutaka bwarwo.

Israel igira ahayo na Palestine igira ahayo. Muri icyo gihe ariko, Israel (tuzi muri iki gihe)yari itaraba igihugu kigenga.

Iyi yari intambwe ikomeye iganisha ku bwigenge bwa Israel n’ububanyi n’amahanga bwayo bwabangamiye bamwe bushimisha abandi.

Kubana n’amahanga uyotsa igitutu

Kugira ubutaka ugatura ariko ugaturana n’umuntu utakwifuza bisaba kugira ubutwari no kwihagararaho. Ibi nibyo Israel yakoze.

Kuva Israel yavuka yatangiye ububanyi n’amahanga bwo kotsa igitutu abanzi bayo biganjemo Abarabu aho bavaga bakagera.

Abarabu bamaze kumva ko Israel yavutse(hari muri 1948) bakubiswe n’inkuba, batangira kwibaza uko bazaturana n’Abayahudi mu mahoro.

Kuri bo bumvaga ko kuba amahanga yaremeye ko Abayahudi bagira ubutaka mu gace kahoze ari aka Palestine ari agasuzuguro, ntibabishakaga.

Ku rundi Abayahudi nabo ntibari biteguye kuvirira ubutaka babonye babubabaye.

Bari barambiwe guhora basiragira hirya no hino ku isi itabashaka, ahubwo ihora ibikanga, ndetse hamwe na hamwe bakaba barakorewe Jenoside.

Ibihugu byemeye Ko Israel ari igihugu kigenga ni ibyari kure yayo k’uburyo kuyitabara mu gihe yaba itewe n’Abarabu byari kugorana.

Abayahudi babaga mu mahanga batangiye ubukangurambaga bwo gushakira bagenzi babo bari muri Israel imbagara z’aba iz’ububanyi n’amahanga n’iza gisirikare.

Kuri Israel byari ngombwa ko yemeza amahanga ko iriho ikabikora ikoresheje umunwa w’imbunda n’umunwa usanzwe ariko ufite ubuhanga bwo kumvisha abantu impamvu zo kubaho kwayo.

Inzego zikomeye z’ubuyobozi bwa Israel ni ukuvuga Minisiteri y’ingabo, iy’ububanyi n’amahanga, ubutasi n’izindi, zagombaga kuyoborwa n’abantu bamaramarije ukubaho kwa Israel.

Muri bo ab’ingenzi mu gisirikare twavuga ni Moshe Dayan, Ariel Sharon, Yitzhak Rabin, Benny Gantz n’abandi.

Ariel Sharon, intwari ya Israel

Mu bubanyi n’amahanga ingero ni Ehud Barak, Tzipi Livni, Benyamin Netanyahu, Avigdor Liberman n’abandi.

Abarabu bagombaga kwemera ko Israel ibaho k’ubushake cyangwa ku ngufu.

 Israel ntijya iganira n’Abarabu abo aribo bose…

Kubera amateka ifitanye n’abo , Israel ihitamo kuganira n’Abarabu babishaka. Ntawe ijya ihendahenda, ngo babane ahubwo yo ireba aho ifite inyungu kandi ku nyungu z’Abayahudi baba ababa muri Israel nyirizina cyangwa ababa hanze.

Ntushobora kubona umurongo urambuye usobanura ububanyi n’amahanga  bw’Israel n’Abarabu.

Ishyiraho umurongo bitewe n’igihugu runaka ishaka kubana nacyo. Nibyo iherutse gukora kugira ngo ibane na Maroc.

Umwanzi wa Israel aba agomba kwitega ingaruka zirimo n’urupfu aho yaba ari hose ku isi.

Imbaraga z’ububanyi n’amahanga bwa Israel zishingiye ku bintu bibiri:

-Diaspora yayo hamwe n’umusanzu uhoraho wa USA kandi utangwa n’aba Demukarate ndetse n’Aba Republicans.

Ubuhanga bwa Israel mu bubanyi n’amahanga buherutse kugaragarira mu buryo yakoze kugira ngo iteranye ibihugu by’Abarabu by’aba Sunnites  bicane umubano na Iran.

Byafashije Israel gucamo ibice Abarabu kugira ngo Iran isigare iri mu bwigunge.

Ngiyo Israel mu bubanyi n’amahanga yayo. Kubera ubuhanga bwayo mu kumenya umwanzi n’umukunzi, Israel ni igihugu kizi aho kiva, aho kiri n’aho kigana.

Share This Article
1 Comment
  • Natwe abanyarwanda tugomba kubaho nkuko Isiraheli ibayeho. Niba ubugande butadushaka, uburundi butadushaka, DRC itadushaka, tuzabaho kuneza cyangwa kunabi. Kandi tuzakomeza gutera imbere ndetse bitere benshi ishyari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version