Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yiciye Umuyobozi Muri Hamas Ahantu Banywera Ikawa Benshi Barahagwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Israel Yiciye Umuyobozi Muri Hamas Ahantu Banywera Ikawa Benshi Barahagwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 July 2025 7:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mbere y’uko bombe ihagwa, ahacururizwa ikawa hitwa Al-Baqa hari hateraniye abanyeshuri, abahanzi n’abandi bantu bari kuganira, basangira ubwoko butandukanye bw’ikawa.

Ni ahantu BBC ivuga ko hirengeye inyanja abantu baba bareba hirya no hino kandi hazwi cyane mu Mujyi wa Gaza.

Mu gihe rero bari bakiri muri ibyo biganiro, bari kwandika kuri Telefone zabo, nibwo haje umwe mu bayobozi ba Hamas wari umaze iminsi uhigwa na Israel nawe aje kunywa ikawa.

Yahageze asanga hari abaje kwifuriza abandi isabukuru nziza y’amavuko, aricara atumiza agakawa.

Yaje yambaye umwambaro wa gisivili nk’uko uwabibonye yabibwiye BBC.

Mu buryo butunguranye, nibwo akaga kagwiriye abo bantu ubwo bombe yiyesuraga aho hantu igitana uwo muntu wo muri Hamas n’abandi bantu barenga 20.

Abari hafi aho bahise bakwira imishwaro, ariko abandi bahitamo kuza kureba niba nta baba bagihumeka.

Uwabibonye yagize ati: ” Ni akaga kagwiririye benshi kandi karabahitana”.

Harabarurwa abantu 29 bari bahari kandi abagera 22 bo bahise bahasiga ubuzima.

Ikindi ni uko icyenda muri bo bari abagore n’abana, barimo abanyeshuri, abahanzi, impirimbanyi mu mibereho myiza, umugore ukina iteramakofe, ukina football n’umukozi w’aho byabereye.

Ingabo za Israel zivuga ko zikora ibyo bikorwa mu rwego rwo gusenya burundu Hamas no kuyihatira byanze bikunze kurekura abantu bayo bayatwaye bunyago.

Bombe yarashwe yishe abantu nabi, ishwanyaguza imibiri yabo, ku buryo hari abo utamenya abo ari bo.

Ahanywerwa ikawa hitwa Al-Baqa ni ahantu hasanzwe hakunzwe na benshi harimo n’abanyamakuru.

Igice cya BBC gishinzwe gusesengura neza amashusho kitwa BBC Verify kivuga ko iriya bombe yarashwe hariya hantu yapimaga ibilo 230.

TAGGED:featuredHamasigisasuIntambaraIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Za Bituga, Abapfumu… Kagame Yakebuye Abo Muri Siporo Y’u Rwanda
Next Article Turi Gusuzuma Ishingiro Ry’Ibyo AFC/M23 Basaba- Kayikwamba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?