Nk’uko televiziyo ya KAN ibitangaza, ingabo za Israel ziri gutekereza gushyiraho “agace k’umutekano” kazagera kuri kilometero bine imbere mu butaka bwa Lebanon.
Ibi biri muri gahunda yo gushyiraho umurongo ntarengwa abo muri Lebanon badashobora kurengaho batera Israel, uwo murongo bakaba barawise “Gray Line” Icyakora, iyi gahunda ntiraremezwa n’abayobozi ba politiki ba Israel nubwo ishakwa n’abayobozi b’ingabo.
Abayobozi b’ingabo za Israel barateganya kuzakora ibi nyuma y’uko izo ngabo zari zimaze iminsi zinjiye muri iki gihugu gusenya indake ziri mu misozi yo muri Lebanon yakoreshwaga n’abarwanyi ba Hezbollah, izo ndake zikaba zabaga mu gace k’imisozi ya Ali al-Taher.
Televiziyo yatangaje ibi, ivuga ko aho hantu hazashingwa ibirindiro ingabo za Israel zizajya ziteguriramo ibitero muri Lebanon igihe bibaye ngombwa.
Kugeza ubu, nta cyemezo cya nyuma cyafashwe gusa ngo gahunda iracyaganirwaho n’abayobozi b’ingabo n’abandi bashinzwe umutekano, mbere y’uko abayobozi ba politiki bafata umwanzuro.
Ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko ingabo za Israel zamaze kugenzura icyo yise “agace k’umutekano” mu majyepfo ya Lebanon.
Ibi yabivuze nyuma y’umunsi umwe izo ngabo zitangaje ko zigenzura mu buryo bwuzuye imisozi ya Ali al-Taher.
Iri tangazo rije nyuma y’ibyumweru byinshi by’ibitero by’indege n’ibikorwa by’ingabo ku butaka, byatumye ingabo za Israel zinjira mu kilometero zirenga 10 imbere mu butaka bwa Lebanon.
Uyu ni wo mwanya ingabo za Israel zimaze kwinjiramo cyane kurusha ahandi kuva ubwo zavaga mu majyepfo ya Lebanon mu mwaka wa 2000.
Abantu benshi bamaze kuhagwa
Nk’uko abayobozi ba Lebanon babitangaza, ibitero bya Israel muri iki gihugu kuva muri Werurwe(3), 2026 bimaze kwica abantu barenga 4,000, naho abarenga 12,000 barakomereka.
Byatumye kandi abantu barenga miliyoni imwe bava mu byabo.
Ikindi ni uko ibikorwa byo kugenzura ibice byo mu majyepfo ya Lebanoon bigikomeje, nubwo hari amasezerano yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganya ko Israel igomba gukura buhoro buhoro ingabo zayo muri Lebanon.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuri cyo muri Turikiya kitwa Yenisafak.com avuga ko Israel ifite ingabo nyinshi cyane muri Liban kurusha uko byari bimeze mu myaka myinshi ishize.
Hagati aho, ingabo zigize diviziyo ya 36 mu ngabo za Israel nizo zigaruriye ako gace kandi The Jerusalem Post yanditse ko abarwanyi ba Hezbollah bose birukanywe muri ako gace, abandi bahasiga ubuzima.
Ikindi ni uko ibikorwa bya gisirikare bya Israel aho hantu bigikomeje ndetse ngo ibikorwa by’izo ngabo bizajya bijyanirana n’uko ibintu byifashe muri ako gace.
Hagati aho, hari umwuka mubi uri hagati ya Israel na Turikiya bapfa ko iki gihugu gishaka gushinga ibirindiro muri Syria, ikintu Israel ibona ko cyaba kibangamiye umutekano wayo mu buryo butaziguye.
Soma byinshi ku kibazo cya Israel na Turikiya.

