Mu mezi atandatu ashize, Perezida wa Turikiya Erdogan yigeze kuvuga ko nabishaka azagaba ibitero muri Israel nk’uko yabigabye muri Azerbaijan mu ntambara yiswe iya Nagorno-Karabakh ndetse ngo azabikora nk’uko yabigenje no muri Libya.
Aherutse kandi kubwira bamwe mu banyapolitiki bo mu gihugu cye ko ‘bakwiye kunga ubumwe’ kandi ko ntacyo igihugu cyabo kitakora igihe cyose kibishakiye.
Ayo magambo hari bamwe mu baturage ba Israel bavuga ko muri iki gihe ari bwo akwiye guhabwa imbaraga kurusha ikindi gihe.
Bashingira ku ngingo y’uko Turikiya ari yo yafashije abarwanyi baherutse kujya ku butegetsi muri Syria, igihugu gihana imbibi na Israel mu gice k’ibitwa bya Golan.
Kuba Bashar Assad aherutse kwirukanwa ku butegetsi bw’i Damascus bugafatwa n’abandi barwanyi bashyigikiwe na Turikiya ya Erdogan ni ikintu intiti z’i Yeruzalemu zivuga ko gikwiye gukangura abaturage ba Israel n’abayobozi babo bakabona ko ibintu bitoroshye.
Izo ntiti zivuga ko uko muri iki gihe ibintu byifashe mu Burasirazuba bwo Hagati, bigaragaza ko Turikiya ishaka ko aka gace k’isi kaba nk’uko ibishaka.
Turikiya ifite ijambo muri aka gace kugeza no ku Nyanja ya Galileya.
Mbere y’uko ibintu bigera aho biri uyu munsi, ni ngombwa gusubiza amaso inyuma gato abantu bakareba uko abarwanyi b’aba Kurds bageze ku rwego bariho muri iki gihe.
Mu myaka yatambutse, aba barwanyi bagize uruhare rukomeye mu kwirukana abo mu mutwe Amerika yitaga uw’iterabwoba wa ISIS bari baraciye ingando mu bice bitandukanye bwa Syria cyane cyane ahitwa Raqqa.
Muri icyo gihe, Turikiya yo yabonaga abo barwanyi nk’abantu bafite uburyo bakorana n’umutwe wa benewabo witwa PKK umaze igihe kirekire uhanganye n’ubutegetsi bwa Ankara.
Kubera iyo mpamvu, ingabo za Turikiya zagabye ibitero ku birindiro byabo mu Majyaruguru ya Syria mu rwego rwo kubakoma imbere ngo badakomeza gufata ahantu hanini, hazababera ibirindiro biri hafi y’umupaka wa Turikiya.
Umuhati wa gisirikare wa Turikiya wari utijwe umurindi n’Uburusiya na Iran ndetse n’imwe mu mitwe ifashwa na Teheran nk’uko The Jerusalem Post ibyemeza.
Iyo mirwano yatumye ibyaberaga muri Syria ya Assad birushaho kuzamba.
Mu rwego rwo kurushaho kuca intege abo barwanyi, Turikiya yafashije irindi tsinda rikomeye ryitwa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) n’abandi barwanyi bagize icyo bise Syrian National Army, ngo bose hamwe bafatanyije bakomeze kurasa birambuye ku barwanyi Ankara yafataga nka kabutindi.
Muri iyo nkundura, abarwanyi b’aba Kurds barafashwe, abandi baricwa bituma batakaza igice kinini bagenzuraga.
Mu muhati wabo wo kwigarurira ubutaka no kwaka ubwigenge, aba Kurds bahuye n’ingorane zo kugabwaho ibitero n’imitwe itandukanye bituma kwihuza no gukorera hamwe ngo bagere ku ntego bibagora cyane.
Mu nyandiko uwitwa David Ben- Basat yanditse muri The Jerusalem Post yasohotse tariki 20, Ukuboza, 2024 avuga ko nyuma y’uko ubutegetsi bwa Assad buhirimye, Israel ifite umukoro wo gusesengura ibizakurikiraho mu mubano wayo na Turikiya.
Umuryango wa Assad wari umaze imyaka 54 uyobora Syria.
Byatangiye mu mwaka wa 1971 ubwo Hafez al-Assad yatangiraga kuyobora Syria agasimburwa n’umuhungu we.
Kuva ku butegetsi bw’umuryango wa Assad kwatumye mu gihugu cye haboneka ibyuho bishobora gutuma igihugu kigarurirwa n’inyeshyamba zanga Israel.
Ni impungenge i Yeruzalemu bafite zishingiye no ku ngingo y’uko Syria ihana imbibi na Israel.
Byiyongeraho ko hari amakuru avuga ko abarwanyi bashyigikiwe na Iran bari basanzwe baba muri Syria muri iki gihe bari kwimukira muri Iraq aho biteguye gutangirira ibikorwa byo kudurumbanya Akarere Israel iherereyemo.
Ibi bituma kandi muri Israel bagira amakenga y’uko Turikiya izuririra kuri ibi ikagura ibikorwa byayo muri aka Karere, cyane cyane ko yigeze no kubikorera mu Majyaruguru ya Syria.
Ibi byatuma umwuka w’intambara ukara hagati ya Ankara na Yeruzalemu.
Nubwo bishoboka ko impinduka z’ibiri kubera muri Syria zazatuma wenda Turikiya ibana neza na Israel bitewe no guharanira ko agace ibihugu byombi bituyemo gatekana, ku rundi ruhande inyota ya Turikiya yo kukagiramo ijambo ntizabura kubangamira Israel n’inyungu zayo.
Ibyo Erdogan yavuze n’ibyo yakoze mu gihe cyahise, bizahora biri mu mitwe y’abanyapolitiki bo muri Israel.
Israel izahora icungira hafi ibibera ku mupaka wayo na Syria mu bitwa bya Golan.
Wa mwanditsi twavuze haruguru wasohoye inyandiko muri The Jerusalem Post yavuze ko impungenge za Israel zinashingiye ku magambo umuyobozi w’inyeshyamba ziherutse gufata ubutegetsi muri Syria witwa Abu Muhammad al-Julani aherutse kuvuga.
Yagize ati: “ Baturage ba Gaza, mutwitege. I Yeruzalemu niho hazakurikiraho”.
Julani( amazina ye nyakuri ni Ahmed Hussein al-Sharaa) ni umu Sunni uyobora umutwe Hayat Tahrir al-Sham.
Umutwe ayobora wigeze gukorana na Al-Qaeda ndetse Julani yigeze gufatwa n’ingabo za Amerika ziramufunga ariko mu mwaka wa 2008 ararekurwa.
Nyuma y’aho yaje gukorana na ISIS icyo gihe yayoborwaga na Abu Bakr al-Baghdadi.
Ubwo inkundura yo guhirika Assad mu kiswe Arab Spring yatangiraga( hari mu mwaka wa 2011) Julani yashinze umutwe w’abarwanyi bakoranaga na Al- Qaeda wiswe Jabhat al-Nusra.
Nyuma yawise Jabhat Fateh al-Sham uza kwihuza n’indi mitwe yose hamwe ikora icyo bise HTS abereye umuyobozi kugeza ubu.
Kuva igihe Abanyamerika bamufatiye nk’umwe mu banzi babo bakamushyiriraho Miliyoni $10 ku muntu uzabarangira aho ari bakamuhitana, iyo ntego ntirakurwaho.
Ntacyo Amerika iratangaza ku cyemezo yari yaramufatiye, ngo amahanga amenye niba atakiri ikihebe cyangwa niba agikomeje gufatwa nkacyo.
Agace k’Uburasirazuba bwo Hagati ni kamwe mu handi ku isi hamaze igihe kirekire hadatekanye kurusha ahandi.