Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yishe Umuyobozi Mukuru Wungirije Wa Hamas
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Mukuru Wungirije Wa Hamas

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 January 2024 9:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ingabo za  Israel zakoresheje igisasu cya missile cyarashwe na drones zishe Saleh Al- Arouri wari umuyobozi mukuru wungirije wa Hamas. Zamutsinze mu Murwa mukuru wa Lebanon witwa Beirut.

Ubuvugizi w’ingabo za Israel bwatangarije Lebanon ko ibyo Israel yakoze atari ugutera Lebanon nk’igihugu ahubwo ari ukwikiza umugome wari uri ku butaka bwayo.

Hamas yamaganye iby’urwo rupfu, ndetse inshuti yayo Hezbollah ivuga ko Israel izaryozwa iby’icyo gitero.

Minisitiri w’Intebe wa Lebanon yavuze ko ibyo Israel yakoze ari ubushotoranyi bugamije ko Lebanon nayo ijya mu ntambara.

Itangazamakuru ryo muri Lebanon rivuga ko Arouri yari Umuyobozi mukuru wa Hamas wungirije ushinzwe ibya Politiki, akaba yicanywe n’abandi bantu batandatu barimo abayobozi ba gisirikare babiri n’abandi bayoboke bakuru ba Hamas bane bari bari kumwe mu Biro biri ahitwa Dahiyeh.

Drone ya gisirikare niyo yabarashe missile.

Uyu mugabo kandi yari asanzwe ari umuhuzabikorwa hagati ya Hamas na Hezbollah, akaba yari amaze iminsi akorera muri Lebanon.

Arouri wari afite imyaka 57 y’amavuko, niwe muyobozi wa Hamas ukomeye kurusha abandi wishwe kuva Israel yatangira intambara na Hamas taliki 07, Ukwakira, 2023.

Dahiyeh ni agace bizwi ko gakoreramo abantu benshi bo muri Hezbollah.

Missile yarashwe na drone za Israel niyo yahitanye abo bagabo ibasanze mu Biro
i Beirut mu Murwa mukuru igikuba cyacitse
TAGGED:featuredHamasHezbollahIgiteroIndegeIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwandakazi Afunzwe Akurikiranyweho Kugambana Ngo Bice Umuzungu
Next Article Rusizi: Barasaba Ko Amashyuza Azitirwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?